Icyamamare muri Sinema ya Nigeria Asuzu yagaragaye asabiriza

Icyamamare muri sinema ya Nigeria Ernest Asuzu yagaragaye mu mihanda yo mu murwa mukuru wa Nigeria (Lagos) asabiriza nyuma yo kumara imyaka itanu mu burwayi bwo mu mutwe.

Aya makuru yasakaye nyuma y’uko uwitwa bolingo2014 kuri Instagram ashyize videwo igaragaza iki cyamamare cyakuyemo ishati, asa nkaho yataye umutwe.

Benshi mu babonye aya mashusho bavuze ko agaragara nk’uwaruri ku muhanda witwa ‘Oke-Afa’ ho muri Isolo, aho uyu wahoze akina filime atabashaga kugenda.
Ubu nibwo butumwa yashyize kuri Instagram ye
John Louis bolingo yakomeje avuga ko leta ya Nigeria ndetse n’abakinnyi bo muri Nollywood birengajije bikomeye uburwayi bw’iki cyamamare.

Mu magambo ye, yagize ati: “turahamagarira Nollywood ngo ihaguruke ize ifashe umuntu wabo, ntago ari iyo gukina muri filime gusa ubu uyu mukinnyi ntashobora no kugenda.”

Akomeza avuga ko bakagombye kuza kumufasha aho kuzamukorera ibirori by’imva nziza yitabye imana,anisabira leta ya Nigeria kugarukira uyu mukinnyi bakamenya ikibazo afite.

Bolingo yemeza ko basanze iki cyamamare kizwi na buri wese ku iduka ryitwa ‘Justrite Supermarket’ arimo asaba amafaranga, kandi afite abafana benshi bakundaga ibyo akina muri iki gihugu atakagombye kuba asabiriza.

Perezida w’ishyirahamwe ry’abakina filime muri Nigeria, Emeka Rollas amaze kubona videwo ya Asuzu yavuze ko atari yaramenye uko Ernest ibihe arimo, akemeza ko yatunguwe cyane no kubibona, ntacyo babikozeho.

Uyu mugabo aganira n’ikinyamakuru Premium Times, yagize ati: “Hari abantu basugura ibikorwa nk’ibi, twigeze kumufasha mu myaka yashize, tumujyana ku muvugabutumwa wanamuvuye uku kujagarara yagiraga bitewe n’ibibazo byo mu mutwe, yabaye yo amezi menshi ariko ageraho arakira, ndetse ajya no kuvayo yahawe n’umuvugabutumwa Prado Jeep, ubu natunguwe no kumva ko yasubiyeyo."
Ubwo Asuzu bamusengeraga ndetse akava mu rusengero akize
Mu kiganiro n’abanyamakuru ba Scoop mu mwaka wa 2018, Asuzu yatangaje ko umugore we ariwe muntu rukumbi wamubaye hafi mu gihe yahuraga n’ubu burwayi bwo mu mutwe mu mwaka wa 2015.
Asuzu arikumwe n’umugore we wamubaye hafi mu burwayi bwe
Icyo gihe yagize ati: “muri icyo gihe, umugore wanjye niwe wenyine rukimbi wambaye hafi, byari ibihe biteye ubwoba kuko ntigeze nkora mu myaka itatu yose.”

Icyo gihe Asuzu yavugaga ko yari afite ubwoba bwinshi ko umugore we yashoboraga kumusiga muri ibyo bihe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO