Icyamamare muri Sinema yo muri Nigeria cyatunguwe n’impano ya Karyuri
- by BONNA KUKU
- 12/01/2021 saa 08:06

Umukinnyi w’icyamamare muri Sinema yo muri Nigeria ‘Mike Ezuruonye’ abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amashusho y’umwana w’Umunyarwanda uzwi ku mazina ya Karyuri bamwe batungurwa n’impano ye.
Uyu mugabo w’imyaka 38 yabinyujije kuri Instagram ye ashyiraho video ya Karyuri aho aba ari gukorana ikiganiro n’umunyamakuru ubundi arenzaho ijambo ryo kwifuriza abantu bamukurikira kugira ijoro ryiza.
Benshi mu bakurikirana uyu mugabo bagiye batangazwa n’impano ya Karyuri abandi bakagenda bavuga ko Afurika ifite impano zidasanzwe. Hari abagiye bayoberwa aho uyu mwana akomoka bakajya bandika basaba ko hari nk’umuntu waba amuzi yashyiraho izina rye binyuze aho hatangirwa ibitekerezo.
Mike Ezuruonye akomoka muri Nigeria, azwi cyane muri filime nka “Palace Slave, The Duplex, Brother Jekwu, Forest of Tears, Games men play” n’izindi nyinshi.
Impano yo kubyina ya Karyuri ikomeje gutangaza benshi
Mike nawe ari mu baryohewe n’imbyino za Karyuri