Icyihishe inyuma yo guca amadarapo y’u Burusiya na Belarus muri Australian Open

Australian Open ni rimwe mu marushanwa ya Tennis akomeye ku isi, Ari gukinwa muri uyu mwaka wa 2023 ari kubera mu mujyi wa Melborune muri Auatralia. Muri aya marushanwa, amadarapo y’u Burusiya na Belarus ntiyemerewe kugaragara ku bibuga.

Ubusanzwe muri aya marushanwa, Abafana bemererwa kwitwaza amadarapo y’ibihugu bashyigikiye, Gusa kuri iyi nshuro hanyujijwemo umweyo.

Iki cyemezo cyo guca amadarapo y’u Burusiya na Belarus cyemejwe kuri uyu wa kabiri nyuma y’aho abafana bazunguje idarapo ry’u Burusiya mu mukino wahuzaga Kateryna Baindl wa Ukraine na Kamilla Rakhimova w’u Burusiya.

Abari ku kibuga bavugaga ko abafana b’u Burusiya batazunguzaga idarapo gusa nk’abafana ahubwo babikoranye urugomo kuburyo bari begereye cyane umukinnyi wa Ukraine bakamutera icyugazi kuburyo bamwe babyise gushoza intambara byeruye.

Nyuma y’ibi, Ambasaderi wa Ukraine muri Australia na New Zealand yasabye ko hahita hafatwa imyanzuro y’igitaraganya irimo no gufatira ibihano bikarishye u Burusiya ubwo hasozwaga umunsi wayo wa mbere.

Belarus nayo yahawe ibihano kuko ishinjwa gufasha u Burusiya mu bikorwa by’intambara muri Ukraine ndetse impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zivuga ko bugomba kubahirizwa no mu mikino ba ny’ir’amakosa bakayaryozwa.

Twakwibutsa ko u Burusiya na Belarus byanahawe ibihano byo kutazatombora mu bazitabira igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cya 2022 mu bagabo cyabereye Qatar n’igiteganyijwe kuba muri uyu mwaka wa 2023 mu cyiciro cy’abagore.

Belarus n’u Burusiya byafatiwe ibihano bikarishye muri Australian Open

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO