Icyo Neymar yavuze ku mvune ye ishobora gutuma amara igihe kinini adakina

Ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo ku kibuga Parc Des Princes I paris habereye umukino wahuje ikipe ya Paris Saint Germain na Saint-Etienne, urangira PSG itsinze ibitego bitatu nubwo warangiye Rutahizamu w’Umunyabrezil NeymarJr agiriyemo imvune ikomeye cyane ishobora gutuma amara igihe hanze y’ikibuga.

Nubwo PSG yatahanye intsinzi amakuru menshi ari gusohoka mu gihugu cy’Ubufaransa n’iyi mvune y’uyu mukinnyi uba witezweho byinshi mu kibuga.

Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 85 nibwo Umukinnyi wa Saint Etienne witwa Yvan Macon yaserebekeye Neymar ku kabombambari ahagana inyuma bikamuviramo imvune yateye benshi muri bagenzi be ubwoba ko ishobora gutuma atazaboneka mu mikino myinshi ikomeye bafite kandi ari umwe mu nkingi za Mwamba iyi Kipe ya PSG ifite.

Nubwo ntacyo Ubuyobozi bwa PSG buratangaza kuri iyi mvune uyu Munya-Brezil we yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze maze aha icyizere bagenzi be ndetse n’abafana muri rusange.

Ati “Ku bw’amahirwe make, izi mvune ziri mu bigize ubuzima bw’umukinnyi. Bisaba kuzamura umutwe ugakomeza kureba ibiri imbere. Nzagaruka meze neza kandi mfite imbaraga.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO