Ijambo ry’Imana rivuga iki ku gushyingiranwa?

Gushyingirwa biri muri kamere-muntu. Abantu bashobora gushyingirirwa mu itorero cyangwa hanze yaryo. Muri ibi byose akamaro k’itorero kagombye kuba ako gufasha abifuza kurushinga cyangwa abamaze kurushinga kubana mu bwumvikane no mu rukundo ku buryo bibafitiye akamaro ndetse bikanakagirira abo bazabyara, n’umuryango mugari muri rusange.

Ibi kandi bihuzwa n’umurongo wo muri Bibiliya mu (itangiriro 1:28) havuga ngo "Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi".

Rev. Prof. Elisee Musemakweli avuga ko itorero rishingira mbere na mbere muri Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro. Muri icyo gitabo bigaragara ko ku ruhande rumwe intego yo gushyingirwa ari ukubyara no kwororoka.

Agira ati "Ku rundi ruhande ariko gushyigirwa bibereyeho kurinda umuntu kuba wenyine cyangwa ubwigunge. Bibliya igira iti: "Kandi Uwiteka Imana iravuga iti "Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye…Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe" (Itang 2: 18, 24)."

Akomeza avuga ko ubumwe hagati y’umugore n’umugabo burakomeye cyane kuruta ubumwe hagati y’umuntu n’undi usanzwe, hagati y’umugabo n’abavandimwe kimwe no hagati y’umugore n’umubyeyi we.

Nk’uko Hastings (1937, 63-64) abivuga, kuri ubu bumwe hagati y’abashakanye niho hari ihurizo ku banyafurika ariko no ku banyaburayi nabo bo mu bihe byashize ndetse no kubakristo muri rusange mu bihe bitandukanye.

Ubumwe nyabwo hagati yabashakanye bwagiye mu buryo bumwe cyangwa ubundi busumbishwa ubumwe bw’abo mu muryango w’umwe mu bashakanye ariko by’umwihariko uw’umugabo.

Ariko mu bice bimwe na bimwe by’isi hari aho usanga na none ubumwe umugore afitanye n’abo mu muryango we ari bwo buza imbere y’ubumwe umugore yagombye kugirana n’umugabo we.

Mu Isezerano rya Kera n’Irishya, amasezerano hagati y’abashakanye agereranywa n’isezerano Imana yagiranye n’ubwoko bwayo. Ni umubano usaba ko buri wese ashyira mu bikorwa mu buryo butanyura ku ruhande ibyo yiyemeje Umwihariko wo mu Isezerano Rishya ni uko urebye abashyingiranye bafite inshingano zingana (Galat 3: 28).

Aha umuntu yakwibutsa ko ibi byavuzwe mu gihe nta buringanire bwariho hagati y’umugabo n’umugore. Kuba gushyingirwa bigereranywa n’Isezerano Imana igirana n’ubwoko bwayo, ni byo byatumye, Itorero rifata gushyingirwa nk’umuhango wera wategetswe n’Imana. Bityo rishyiraho n’uburyo bwo uwo muhango wakorwa mu buryo bumwe ku bakristo.

Rev. Prof. Elisee Musemakweli, yakomeje avuga ko mu bihe bya kera kandi byasaga naho umugore wenyine ari we ubujijwe ubusambanyi ariko ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bwo bwaje busaba buri wese kuba inyangamuguyo maze Itorero rigira iri hame ryo mu butumwa bwiza iryaryo.

Muri make inshingano z’umugabo n’umugore ni zimwe (Mariko10:11-12). Umugabo afite inshingano ku mugore we kimwe n’uko umugore azifite ku mugabo we (1 Abakor 7:3-4;33-37). Umugambi w’Imana ku bashyingiranywe ushyira imbere ubumwe, uburinganire, ubwuzuzanye mu gufashanya muri byose kandi mu bihe byose.

Rev. Prof. Elisee Musemakweli, ni umuyobozi wa kaminuza y’abaporotestanti (PIASS), iherereye i Huye, akaba yarabaye umuyobozi w’itorero rya EPR mu Rwanda igihe kinini.

Mu gukusanya ibyanditse muri iyi nkuru twifashishije inyandiko yasohotse mu gitabo cyitwa “IHOHOTERWA N’AMAKIMBIRANE MU MURYANGO NYARWANDA: Uburyo bwo Gushaka Inzira y’Amahoro Arambye, ndetse n’ubunararibonye twasangijwe n’uyu mushumba.

Mu nkuru yacu itaha, tuzabagezaho abakurikiye Intumwa mu gutangiza Itorero aribo twakwita Abakurambere b’Itorero bavuga ku ubutane bw’abashakanye. Ese bigeze babushyigikira, ese ntibigeze babwemera? Ndakurarikira gusoma inkuru ikurikira, izakubwira byinshi ku butane bw’abashakanye mu itorero.

Rev. Prof Elise Musemakweli, umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Abaporotestanti mu Rwanda (PIASS),
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO