Icyo inararibonye zivuga ku izina “Gisagara” cya Ndora ryari risanzwe ari gikwira

Umuntu wese yakwibaza impamvu Akarere kahawe izina “GISAGARA”. Ibiro by’Akarere ka Gisagara bikorera mu nyubako y’icyahoze ari Superefegitura ya Gisagara, mu Murenge wa Ndora mu Kagari ka Cyamukuza.

Izina Gisagara turisanga mu mazina y’ibigo bitandukanye: Paruwasi Gatulika ya Gisagara (yashinzwe mu mwaka wa 1944), Ikigo Nderabuzima cya Gisagara, Banki y’Abaturage ya Gisagara, Urwunge rw’amashuri rwa Gisagara, Ikigo cy’amashuri abanza cya Gisagara A na B.

Mbere y’ivugurura ry’inzego z’ibanze, hariho segiteri Gisagara ariyo yahindutse akagari ka Gisagara kubatsemo santeri ya Ndora. Ibyo byose bigaragaza ko izina Gisagara rimaze igihe kirekire kandi ryari rizwi cyane.

Abasaza b’inararibonye ku nkomoko y’izina Gisagara, barimo PILIPILI Isaie (1925) na MUHUTU Pascal (1928) bombi bo mu Murenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara. Bavuze ko bavukiye muri uyu murenge akaba ari naho bakuriye, ngo babyirutse hitwa ku Gisagara cya Ndora.

Hari hazwi nko ku kicaro cy’ubuyobozi, kuko ngo niho shefu cyangwa sushefu bahurizaga abaturage bakaganira nkuko bigaragara mu gitabo kivuga ku mateka y’akarere ka Gisagara.

Bavuga ko ubwo Umwami Musinga na Rudahigwa bazaga gusura abaturage ba Buhanga-Ndara babahurije ku Gisagara, aba ari ho bataramira.

Dr. NTABOMVURA Venant (1926) wo mu Murenge wa Kibilizi, avuga ko yamenye ubwenge bahita ku Gisagara.

RUZINDANA Benoit (1951) wo mu Murenge Ndora, wabaye Burugumesitiri wa Komini Ndora (1994-2000) we avuga ko izina Gisagara ari irya kera.

Yagize ati“Izina Gisagara nakuze ndisangaho. Mbere y’ivugurura ry’inzego z’ibanze ryo muri 2006, hariho na segiteri Gisagara, ahari santeri ya Ndora, ariho hitwaga Gisagara nyirizina, ubu ni Akagari ka Gisagara.

Akarere ka Gisagara kagizwe ahanini n’icyahoze ari Superefegitura ya Gisagara, ikaba ari nayo mpamvu Akarere kahawe izina “Gisagara” ryari risanzwe ari gikwira.

Mu nkuru yacu itaha, tuzabagezaho amwe mu mateka azwi mu Karere ka Gisagara.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO