"Umuporoso azwiho guhanga udushya kuva na mbere"-Archbishop Rwaje

Musenyeri Rwaje Onesphore wahoze ari umushumba mukuru w’itorero rya Anglican mu Rwanda, Ubu akaba ari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Kaminuza y’Abaporotesitanti-PIASS ibarizwa mu karere ka Huye, Avuga ko kuva na kera intego y’Abaporotesitanti ari uguhanga udushya.

Ibi uyu mushumba yabigarutseho ubwo hashyirwaga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ishami rije gusubiza ibibazo bimwe na bimwe bijyanye no kwangirika kw’ibidukikije igikorwa ubuyobozi bw’akarere ka Huye kishimiye.

Ni ishuri rizatangirwamo amasomo ajyanye n’ubwubatsi n’ikoranabuhanga ryita ku kurengera ibidukikishije. Iri shami ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko rije rikenewe cyane kubera ko muri iki gihe hagenda hagaragara kwangirika gukabije kw’ibidukikije nyamara ari yo soko y’ubuzima bwa muntu.

Rwaje yagize ati "Iri ni ishami rijyana n’imibereho y’abantu no guhumeka kwacu, no kubaho kwacu no kurengera ibidukikije atari ukubivuga mu mvugo gusa, ahubwo dufite abantu b’abahanga kandi babyize bafasha abaturage hirya no hino mu byaro byacu."

Avuga ko biri mu ntego z’ishuri gufasha abaturage hirya no hino kugira ngo biteze imbere by’umwihariko mu kurengera ibidukikije.

Ni inyubako ubwayo izubakwa mu buryo burengera ibidukikije nk’aho ku gisenge cyayo hazaba hari ubusitani ndetse igakoresha amashanyarazi atangwa n’imirasire y’izuba.

Rev. Prof. Elysée Musemakweli umuyobozi wa Kaminuza ya PIASS

Prof Elysée Musemakweli umuyobozi wa Kaminuza ya PIASS avuga ko ishami baritekereje kuva kera, kubera ko mu masomo batanga nk’Abaporotestanti harimo ibijyana no kubungabunga ibidukikije (Theology of creation) akavuga ko bijyana n’iri shami rishya batangije.

Musemakweli avuga ko bahisemo gushyiraho ishami ryigisha Siyanse (Sciences) bitewe n’uko bagendera no kuri gahunda y’igihugu mu rwego rwo gushyigikira umurongo kihaye, haba muri Siyansi no kurengera ibidukikije.

Ati "Iyo tureba ikerekezo 2050 ni uko igihugu gishaka gushyira imbaraga muri Siyanse (Sciences), Tekinoloji (technology), tukumva tugomba natwe kugendera muri uwo murongo."

Sebutege Ange, Mayor wa Huye yavuze ko uretse gutanga ubumenyi ku banyarwanda bijyanye n’ikerekezo 2050 k’igihugu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi ngo ubuyobozi bubonamo inyungu nyinshi zirimo no gutanga akazi.

Yagize ati "Twizeye inyungu ko uyu mushinga ugiye gutangira uzatanga ubumenyi ku bana b’Abanyarwanda, kandi bikaba bijyanye na politike y’igihugu ijyanye no guteza imbere uburezi. Ariko cyane amasomo ya Siyanse kandi twishimira ko ari umushinga ufitemo agashya kajyanye no kubungabunga ibidukikije ugakoresha n’imirasire y’izuba ndetse ukaba uzanatanga isoko ku bakora ibikoresho bijyanye n’ubwubatsi ndetse ukazanatanga akazi."

Biteganyijwe ko iyi nyubako izuzura itwaye akaya k’agera kuri miliyoni 800 z’Amanyarwanda, ikazubakwa mu gihe kingana n’amezi 9 gusa.

PIASS, ni ishuri ryashinzwe n’amatorero y’Abaporotesitanti, ikicaro gikuru cyaryo giherereye mu karere ka Huye, ariko rikaba rifite irindi shami mu karere ka Karongi. Ni ishuri ritanga ubumenyi mu masomo ajyanye n’uburezi, iterambere no kubungabunga ibidukikije, rigatanga impambabushobozi z’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza ku masomo ahatangirwa yose ndetse n’icya gatatu ku masomo amwe n’amwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO