Icyorezo Covid-19 n’intambara yo muri Ukraine byatumye igiciro cyo kuba mu Mijyi imwe n’imwe gitumbagira

Ikigo cyitwa Economist Intelligence Unit cyashyize Umujyi wa New York ku mwanya wa Mbere w’imijyi ihenze guturamo kurusha indi yose yo ku Isi.
Mu bushakashatsi kandi bwakozwe n’iki kigo bwagaragaje ko ikiguzi cyo gutura mu mijyi cyazamutseho nibura 8.1% aho ibi byose bishingira cyane ku cyorezo Covid-19 hamwe n’intambara yo muri Ukraine.
Ikigo cyitwa EIU cyatangaje ko intambara yo muri ukraine yagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’ibiciro ku isoko ndetse bituma ibihano Uburayi na Amerika bafatiye igihugu cy’Uburusiya bigira uruhare rukomeye mu kuzamuka ku biciro ku isoko yabatuye Imijyi itandukaknye mu mpande zinyuranye z’Isi.