Icyorezo n’icyago! Impamvu ubukwe bwa Danny Usengimana butigeze buba

Benshi bategereje ko byibuze hagaragara amafoto ya Danny Usengimana akora ubukwe baraheba, ndetse n’uwashakaga amakuru y’uko byaba byaragenze ntiyari kuyabona bitewe n’uko abakinnyi ba APR bari mu mwiherero I Shyorongi, uyu munsi Danny Usengimana yavuze impamvu yatumye ubukwe bwe butaba.

Tariki 21 Nzeri 2020 nibwo rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Danny Usengimana yashyize hanze urupapuro rurarika abazitabira ubukwe bwe”Save The Date” n’umukunzi we N.Francine utuye mu mujyi wa Montreal mu ntara ya Quebec muri Canada, bwari buteganyijwe tariki 8 Ukwakira 2020.

Danny Yatangaje ko mu gihe imyiteguro y’ubukwe yari irimbanyije, imibare y’abanduye COVID-19 yakomeje kuzamuka mu mujyi wa Montreal biba ngombwa ko Leta ikaza ingamba zo kwirinda COVID1-9, maze ifata icyemezo cyo gushyira mu kato uyu mujyi harimo no gufunga ikibuga cy’indege ari naho N. Francine yaburiye amahirwe yo kugaruka mu Rwanda kurushingana n’mukunzi we Danny Usengimana bamaranye umwaka n’igice bakundana.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru mu ntara ya Quebec honyine haragaragaye imibare mishya y’abanduye bagera kuri 843 ndetse na 12 bahitanywe nacyo, mu gihe intara yose kuri ubu ibarizwamo abanduye 86,976 mu gihe 5,965 cyabahitanye.

Amatariki mashya y’igihe ubu ukwe buzabera akaba atarashyirwa ahagaragara, dore ko bizaterwa n’ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 intara ya Quebec izashyiraho.

Rutahizamu Danny Usengimana w’imyaka 24 yerekeje muri APR FC muri Gashyantare umwaka ushize wa 2019, akaba yaratsindiye ikipe y’ingabo z’igihugu ibitego 11 muri shampiyona ishize yanatwaye idatsinzwe umukino n’umwe.

Ni inkuru dukesha Urubuga rwa APR FC

Danny Usengimana Icyorezo kimubujije gushakana n’uwo bakundana

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO