Ifoto y’indwanyi z’Abatalibani yateje impagarara muri Afuganistani

Minisitiri mushya w’umutekano wa Afuganistani yababajwe cyane n’ifoto iheruka kugaragara y’indwanyi z’abatalibani zifotora zikoresheje telefone zigezweho amafoto bita selfie aho wifotora wireba ndetse yakomeje aburira indwanyi z’abatalibani zigaruriye iki gihugu ko indi mico zadukanye yo kwambara imyenda igezweho ko ibyo byose biri kwangiza isura y’amahame y’idini ya isilamu uyu mutwe ugenderaho.
Minisitiri w’umutekano wa Afuganistani Mawlawi Mohammad Yaqoob mu kiganiro yagiranye n’Abatalibani yabasabye kwirinda imico yo kuzerera basura uduce dutandukanye tw’umujyi wa Kabul dore ko benshi batari barigeze bakandagira muri uyu mujyi kuko babaga mu bice by’icyaro no mu mashyamba.
Mu magambo ye yagize ati "Nimukomere ku nshingano mwahawe, muri kwangiza isura yacu yagezweho hamenetse amaraso y’abavandimwe bacu bemeye gupfira Imana’’
Mohammad Yaqoob nanone yakomeje yihanangiriza abasirikare kwirinda kwifotoranya n’abayobozi bakuru ba gisirikare bameze nk’abireba mu ndorerwamo (amafoto ya selfie mu ndimi z’amahanga) ngo kuko ibi bishobora kwangiza isura yabo n’umutekano w’igihugu muri rusange.
Uyu minisitiri w’umutekano yakomeje asaba abasirikare ko bagomba gushyira imbaraga mu buryo bagaragara, ubwanwa bwabo n’imyenda Bambara bikaba bihura n’amahame n’amategeko y’idini ya isilamu.
Amakuru dukesha BBC avuga ko muri Afuganistani mu ntara ya Helmand, AbatalibanI bafunze inzu zitunganya imisatsi z’abagabo zogoshaga ubwanwa aho bavugaga ko ibyo bihabanye n’amategeko y’idini ya isilamu.
Mu kiganiro yagiranye na Associated Press, Mullah Nooruddin Turabi, uyu wabaye umwe mu bashinze umutwe w’Abatalibani mu myaka y’ 1990 yagize ati "Ntanumwe uzadutegeka uko amategeko yacu agomba kuba ameze, Tuzakurikiza isilamu kandi tuzashyiraho amategeko yacu dukurikije korowani."
Mullah Nooruddin umwe mu bashinze umutwe w’Abatalibani yatangaje ko bazakomeza gukurikiza amategeko ya isilamu na korowani bayobora igihugu cya afuganistani.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko ku itariki 25 Nzeri hakwirakwiye amafoto y’indege ya kajugujugu yari yahambiriweho umurambo w’umuntu wari wishwe iwugendana rwagati mu mujyi wa Herat, nk’uko bitangazwa na Associated Press bivugwa ko ubu bushobora kuba aribwo bwicanyi bwa mbere bwakorewe mu ruhame bushobora kuba bwarakozwe n’uyu mutwe kuva wafata ubutegetsi.
Indwanyi z’Abatalibani zihanangirijwe kugabanya ibikorwa byo kwishimisha zifotora amafoto ya selfie ngo kuko bihabanye cyane n’amahame y’idini ya isilamu.