Ifoto y’umunsi: Perezida Kagame mu kwirinda Coronavirus

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu, Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yasuye intara y’Iburasirazuba mu karere ka Kirehe asuhuzanya mu buryo buri gukoreshwa mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Mu byishimo byinshi perezida Kagame akigera I Kirehe, yirinze gukoresha intoki ze nk’ibimenyerewe na benshi ahubwo bakoresha uburyo bw’inkokora kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’indwara ya Coronavirus.

Perezida Paul Kagame yazindukiye muri aka karere aho yaragiye gufungura ku mugaragaro umushinga w’ingufu z’imirasire y’izuba uherereye I Nasho (Nasho Solar-powered Irrigation Project) washinzwe n’ikigega cy’umuherwe Howard G. Buffett.


Ifoto y’umunsi perezida Kagame asuhuzanya mu buryo bwo kwirinda ihererekanya rya coronavirus


Perezida Kagame na Howard Buffet bafunguye ku mugaragaro umushinga w’ingufu z’imirasire y’izuba uherereye I Nasho

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO