Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Perezida w’igihugu cy’Uburundi Evariste Ndayishimiye yatunguye abantu benshi nyuma yo kugaragara mu ruhame yambaye ibirenge ari guhata ingoma imirishyo. Impamvu byatunguye benshi ni uburyo uyu mukuru w’igihugu asanzwe yicisha bugufi cyane kuburyo rimwe yigeze no gusangira inzoga n’abaturage.
Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yavugishije benshi nyuma y’uko agaragaye yambaye ibirenge avuza ingoma aho yari amaze iminsi ari mu kiruhuko atembera igihugu cyose mu rwego rwo gusura ibyiza nyaburanga by’Uburundi.
Impamvu nyamukuru yo gusura ibyiza nyaburanga by’Uburundi, ngo ni uko perezida Evariste yifuza kuvugurura urwego rw’ubukerarugendo rugatera imbere ndetse rukinjiriza igihugu amadovize menshi.
Perezida w’Uburundi nk’umukaraza.
Perezida Evariste Ndayishimiye ni umwe mu bakuru b’ibihugu bakunda kwicisha bugufi cyane kuburyo rimwe yigeze kugaragara asangira n’abaturage inzoga y’urwagwa mu gacuma. Ni ibintu bitigeze bikorwa n’undi mukuru w’igihugu ku isi.
Perezida Evariste(wambaye ingofero y’umukara) asangira n’abaturage.