Ifoto ya Perezida Macron na Fally Ipupa barimo gusangira agacupa ikomeje kuvugisha benshi

Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa Emmanuel Macron akomeje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufata umwanya we maze akabanza guhura n’umuhanzi Fally Ipupa maze bagasangira agacupa bizihiwe muri kamwe mu kabari ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bwana Macron yagiye afotorwa amafoto menshi ubwo yari ashagawe n’uruvunganzoka rw’Abanye Congo ubwo yagendaga n’amaguru ndetse akaza kubonana na Fally Ipupa kugeza ubwo bagiye gusangira.
Bivugwa ko bwana Macron nta gihe kinini yigeze amarana n’umuhanzi Fally Ipupa icyakora ngo yishimiwe n’abanye Congo benshi ubwo yari mu kabari karimo abantu banyuranye ndetse abenshi muri bo bagaragaye barimo kumuhamamaga mu mu izina.
Uyu mukuru w’igihugu kandi mu ruzinduko yagiriye muri RDC byarangiye abwije ukuri Abanye Congo abasobanurira ko badakwiye kwitwaza amahanga ko ariyo ateza ikibazo mu guhugu cyabo.