Urujijo mu bafana ba Buravan nyuma y’amashusho ari gukina n’inzoka

Umuhanzi mu Njyana ya Rnb Burabyo Yvan ukunzwe nka Yvan Buravan yavugishije benshi mu bamukurikira ku mbuga koranyambaga ze nyuma yo gushyiraho ifoto afite inzoka nini mu ntoki ze.

Iyo foto uyu muhanzi yayishyize kuri Instagram mu minsi ibiri ishize maze arenzaho amagambo yo muri Bibiliya mu gitabo cy’umuhanuzi Mariko 16:17-19.

Kuva ku murongo wa 17-19 hagira hati “Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya, 18. bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica, nta cyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire."

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda akimara gushyiraho iyo foto benshi mu bamukurikira bagize ibyo bayivugaho aho bamwe bagiye bamushinja ko yaba asigaye ajya mu mico y’ubupfumu bimwe mu bitekerezo byatanzwe nyuma yaho byagaragaye nk’ibimwibasira abandi bakamushima ko yakoresheje ijambo ry’Imana afite Inzoka mu ntoki.

Uwitwa damour_neri yagize ati “Iyo ubaye umupfumu rwose reka kubeshyera Bibiliya.

Undi nawe utashimishijwe n’iyi foto yagize ati “ngoga_rw Eeeeh hasigaye kunywa uburozi tukareba ko urokokoka."

Uwitwa bongodesign21 yasubije uwitwa @damour_neri agira ati “Imana ibwira Mose ngo uzakubite inkoni yawe hasi izaba inzoka nicyo kizemezako arimana yagutumye ,maze Mose arayibwira ati’ariko n’abapfumu barabikora.’


Iyo Foto ya Yvan Buravan ntiri kuvugwa rumwe na benshi mu bamukurikira

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO