Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge bwa mbere Perezida Zelensky yasuye abasirikare be muri Karkiv

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasuye abasirikare be muri Kharkiv, aho aka gace kashegeshwe bikomeye n’imirwano iri hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Ni uruzinduko rwa mbere akoreye hanze y’akarere k’umurwa mukuru Kyiv kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Yafotowe yambaye ikoti ritamenwa n’amasasu, areba amatongo (ibyangiritse) mu mujyi wa Kharkiv.

Zelensky yabwiye abasirikare ati: "Ndashaka gushimira buri umwe muri mwebwe ku bw’akazi kanyu". Nyuma yaho, yirukanye umukuru w’urweo rw’umutekano muri ako karere kubera "kutarwana" ku mujyi.

Mu minsi ya vuba aha ishize, Uburusiya bwasubukuye kurasa ibisasu kuri Kharkiv - umujyi wa kabiri munini muri Ukraine - nyuma y’ibyumweru bibiri byari bishize muri rusange hari ituze.

Uwo mujyi wibasiwe n’ibitero bikaze by’ibisasu mu mezi ya mbere y’iyi ntambara, mu gihe amashusho yagaragaje inyubako zahindutse umuyonga.

Mu kwezi kwa Mata no muri uku kwezi kwa Gicurasi, abasirikare b’Uburusiya bagiye buhoro buhoro birukanwa mu nkengero z’uwo mujyi, bituma bamwe mu bari bahunze Kharkiv bagaruka iwabo.

Byatumye n’uburyo bwo gutwara abagenzi bwo munsi y’ubutaka bwongera gufungura ku nshuro ya mbere kuva iki gitero cyatangira.

Ariko uyu mujyi uracyari mu ntera ishobora kuraswaho n’imbunda za rutura z’Uburusiya. Ibisasu byinshi biremereye byumvikanye muri uyu mujyi nyuma y’uruzinduko rwa Zelensky.

Ibiro bya Perezida Zelensky byerekanye amashusho ku rubuga rwa Telegram aherekejwe n’amagambo agira ati: "Inyubako 2,229 zarashenywe i Kharkiv no muri aka karere. Tuzazisubizaho, tuzongera twiyubake tugarure ubuzima. Muri Kharkiv no mu yindi mijyi n’ibyaro byose aho ikibi cyaje".

Nyuma yaho, Zelensky yanditse ati: "Muri iyi ntambara, abateye barimo kugerageza kutagira ikintu na gito bageraho".

"Ariko bakwiye kuba barasobanukiwe mu gihe kirekire gishize ko tuzarwana kuri kavukire yacu kugeza ku mugabo wa nyuma. Nta mahirwe bafite. Tuzarwana kandi nta gushidikanya tuzatsinda".

Perezida Zelensky yirukanye Roman Dudin, wari umukuru w’urwego rw’ubutasi rwa Ukraine mu karere ka Kharkiv, "kubera ko atakoze mu kurinda umujyi kuva mu minsi ya mbere y’intambara isesuye, ahubwo akitekerezaho we wenyine gusa".

Zelensky yahuye n’umukuru (mayor) wa Kharkiv na guverineri w’ako karere baganira kuri gahunda zo kongera kubaka ibyashenywe. Amakuru avuga ko yabashishikarije "gushaka imishinga myiza" yo gufasha kugarukana ubuzima muri uyu mujyi wangiritse.

Zelensky yagize ati: "Aya ni amahirwe yo kugira ngo uturere nk’utu tugire isura nshya".

Andriy Yermak, umukuru w’ibiro bya Zelensky, yavuze ko 31% by’ubutaka bwa Kharkiv ubu biri mu maboko y’Uburusiya, mu gihe 5% byisubijwe na Ukraine nyuma yuko mbere byari byarigaruriwe n’Uburusiya.

Mu gitero cyabwo, ubu Uburusiya burimo kwibanda ku karere ka Donbas ko mu burasirazuba bwa Ukraine. Bwasezeranyije ko kugafata ari intego ikomeye y’intambara yabwo kuri Ukraine.

Abasirikare b’Uburusiya barimo kugerageza kugota imijyi ya Severodonetsk na Lysychansk. Ku wa gatandatu, minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko Uburusiya bwafashe umujyi uri hafi aho wa Lyman, wo muri Donetsk - ibarizwa mu karere ka Donbas.

Ref:BBC

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO