Iganze Gakondo Group bateguye igitaramo cy’imbaturamugabo

Iganze Gakondo Group ni itsinda rihuriwemo n’abanyempano banyuranye bakora ibikorwa bijyanye n’inganzo ya Gakondo ndetse kuri ubu bateguye igitaramo cy’imbaturamugabo aho kizabanziriza umunsi wo kwizihiza intwari z’u Rwanda.

Ubwo yaganiraga na Genesisbizz ukuriye Iganze gakondo Group mu magambo ye yagize ati: Igitaramo twagishize ku munsi wo kwizihiza intwari z’u Rwanda ubusanzwe bawizihiza ku itariki ya Mbere Gashyantare.

Gusa twifuje ko twagikora umunsi ubanjirije kuwa Mbere Gashyantare kugirango abazitabira bazabone uburyo bwo kuwizihiza ku rwego ry’igihugu no mumiryango yabo.

Iganze gakondo Group bavuga ko iki gitaramo kizabera i Nyarutarama aho bita Crown Conference guhera ku isaha ya 18:00 ariko imiryango bavuga ko izatangira gufungurwa guhera ku isaha ya saa 16’:00.

Iganze gakondo Group bakomeje bavuga ko kandi umunsi w’intwari kuri bo ari nko kwizihiza ubuzima bw’intwari z’u Rwanda kuko bemeza ko zitanze kugirango Abanyarwanda bubake igihugu cyabo bashyize hamwe.

Aba kandi bakomeje bavuga ko uyu ari umunsi udasanzwe kuri buri mu Nyarwanda, cyane cyane nk’urubyiriko kuko ari umwanya wo kubungabunga umurage w’Ubunyarwanda buzira kuzima ari wo w’Ubutwari.


Iganze gakondo Group bateguye igitaramo cy’imbaturamugabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO