Igicumbi cy’amateka y’umunsi w’umuganura twizihiza uyu munsi mu Rwanda

Umuganura ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ku Banyarwanda n’u Rwanda muri rusange, Uyu munsi wizihizwa buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama.Uyu munsi ni ingenzi cyane kuburyo wamaze no kwandikwa muri UNESCO, iri ni Ishami ry’umuryango wabibumbye rishinzwe uburezi, ubushakashatsi, no gusigasira umuco n’ibikorwa ndangamurage.

Umuganura ni umunsi mukuru uba ngarukamwaka buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa kanama, Uyu munsi ni ikiruhuko.

Duhereye ku mateka nyirizina, Umuganura burya ni imwe mu nzira zisaga 18 zari zigize ubwiru mu Rwanda mu gihe cy’ingoma ya cyami.

Inzira z’ubwiru zarimo iz’ubukungu, iz’umutekano w’igihugu n’inzira zo gukomeza ubwami.

Inzira z’ubwiru zerekanaga uko igihugu kiyoborwa mu bihe runaka, niba hateye inzara hakaba inzira igihugu kigomba kunyuramo kugirango bahangane n’icyo kibazo.

Mu mateka y’u Rwanda, umunsi w’Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro i bwami no mu muryango w’Abanyarwanda.

Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli hagati y’imyaka ya 1510-1543 ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu ruri mu maboko y’Abanyoro n’Abanyabungo.

Ariko se mu mateka ni bande bari bashinzwe umuganura ?

Abari bashinzwe uyu muhango bitwaga abiru. Abaturage bakoranyaga imyaka hirya no hino mu gihugu bakayijyana i bwami, ku munsi w’umuganura umwami agapfukama yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu, agafata umwuko akavuga umutsima afatanyije n’umuganuza.Umwamikazi n’umugabekazi bakarya bakanywa ndetse bakaza kunywa n’inzoga, bagatarama bakaza kuvuga ibigwi by’ibyo bakoze mu gihugu.

Nyuma y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo cy’imihigo.

Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango b’Umuganura (abo kwa Rutsobe n’abo kwa Myaka ya Musana) naho ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango akaba ari we wayoboraga iyo mihango.

Ku munsi w’Umuganura, abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo cy’imihigo, abana bagasabana n’ababyeyi.

Ni muri icyo gitaramo cy’Umuganura hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije n’ibindi maze abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.

Umuhango w’umuganura mu Rwanda waje guhagarara ku ngoma ya Musinga ubwo umwiru Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe imihango yawo yicirwaga i Burundi mu mwaka wa 1925.

Uyu Gashamura ni umwe uvugwa mu nsigamigani igira iti:" yaragashize nka gashamura", Kuva icyo gihe Umuganura ntiwongeye kwizihizwa.

Leta y’u Rwanda igendeye ku byiza n’akamaro Umuganura wagize mu kubaka Igihugu, yawuhaye agaciro gakomeye, ishyiraho n’umunsi w’ikiruhuko uba buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida no 54/01 ryo ku wa 24/Gashyantare/2017 mu ngingo ya 3 igika cya (10) aho dusanga umunsi w’ikiruhuko wahariwe umuganura kugira ngo kuri uwo munsi, Abanyarwanda basabane, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.

Umuryango mugari wa Genesis Tv, ubifurije gukomeza kugira umunsi mukuru mwiza w’umuganura.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO