Igihangange mu mukino wa Tenis Rafael Nadal yatsinze Dan Evans naho Medvedev atakaza umwanya we wa mbere

Uyu Rafael Nadal ukomoka mu gihugu cya Esipanye yatsinze Umwongereza nomero ya kabiri ku isi ariwe Dan Evans aho yamutsinze ku manota 7-5,6-3.
Rafael Nadal iyi yabaye intsinzi ye ya cumi na karindwi byamufashije gukuramo umwongereza Dan Evans.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Esipanye amaze gutsinda imikino ye yose uko ari cumi n’irindwi muri uyu mwaka wa 2022,gutsinda kandi nomero ya mbere ku isi ariwe Medvedev muri iri rushanwa rya Australian Open byamufashije gushyiraho agahigo gakomeye bituma atwara igikombe cya Grand Slam mbere gato y’uko atsinda uyu mwongereza nomero ya kabiri ku isi muri Tennis.

Rafael Nadal nyuma yo gukora ibi byose yagize ati’’ Natangiye nkina neza gake gake ndetse birangira umukino ungendekeye neza rero ibi byose byari bishingiye cyane ku kizere no gushishikara byatumye nitwara neza imbere ya Dan Evans.

Yakomeje kandi agira ati :’’iyi ni intsinzi nziza ngize kandi ndanezerewe cyane kuko mbashije gutsinda Dan Evans mu gice cya gatatu cy’umukino, ndetse nkomeje kwishimira ubu aho ndi, gusa mu ntangiriro z’umukino wankomereye mugenzi wanjye yabanje kunshyiraho igitutu gikomeye cyane, kuburyo nagowe cyane gusa nyuma naje kumwigobotora.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO