Igikoma kidacana uwaka n’abagabo burya uziko kukinywa bigabanya ibyago bya kanseri ifata amara

Hari akamaro kenshi ko kunywa igikoma buri munsi, cyane cyane iyo wagifashe ku ifunguro rya mugitondo, Gusa wagifata saa sita cyangwa na nijoro ntacyo nabyo bitwaye. Igikoma gikungahaye ku ntungamubiri nyinshi ndetse kukinywa bigabanya ibyago byo kurwara kanseri ifata amara.

Niba wajyaga wibaza ku kamaro ko kunywa igikoma,twaguteguriye inyungu umubiri wungukira mu kunywa igikoma dore ko gikungahaye ku myunyu ngungu ndetse na vitamini zitandukanye.

Dore inyungu umubiri wungukira mu kunywa igikoma

1.Kimara inzara

Wigeze ufata ifunguro rya mu gitondo maze nyuma y’isaha ukumva urashonje, igikoma gifatwa rimwe na rimwe nk’ibiribwa kuko iyo ukinyoye wumva wuzuye ndetse ukagira imbaraga kandi ibyo bishobora kumara igihe runaka.

Igikoma nink’ibiribwa kuko iyo ugifashe gitera imbaraga mu mubiri bityo ukagumana ubudahangarwa kuko uba winjije Vitamini nyinshi hamwe n’imyunyu ngugu biboneka mu gikoma.

2.Igikoma cyagufasha kugarura ibiro watakaje

Indi mpamvu ikomeye ni uko igikoma kigira uruhare mu kuba umuntu yagira umubiri mu gihe bigaragara ko yatakaje ibiro bye, Biroroshye kunywa igikoma bityo ukagarura ibiro watakaje.

Mu by’ukuri niba ubona umaze gutakaza ibiro gerageza maze ufate buri gitondo igikoma ibi bizagufasha cyane.

3. Igikoma cyongera ubudahangarwa mu mubiri mu bijyanye no kugenzura isukari mu maraso

Mu by’ukuri aka ni akandi kamaro gakomeye k’igikoma kuko kibasha gufasha umubiri guhuza neza ingano y’isukari iri mu maraso ndetse ibi bigira akamaro ku guhashya indwara y’igisukari (Diabetes).

Ubushakashatsi bwerekanye ko kugirango umuntu yirinde ibyago byo guhura na "diabetes" z’amoko abiri ngo bisaba ko yagerageza agafata igikoma cyane cyane cy’amasaka cyangwa ibigori.

4. Igikoma kibonekamo Vitamini n’imyunyu ngugu kandi bihambaye

Niba igikoma kibonekamo Vitamini n’imyunyu ngugu bisobanuye ko igikoma gihita gifasha amagufa gukomera, igikoma Kandi gikomeza gutuma umubiri wongera ikinyabutabire cya "Phosphorus" ndetse na "Magnesium" iyi ikaba ari imyunyu ngugu ikenerwa n’umubiri wacu cyane.

5. Igikoma kigabanya ibyago byo kwandura kanseri yitwa "Colorectal cancer"

Iyi ni kanseri ishobora kwangiza igice cyitwa "colon" ni igice kiba mu mara manini.

Abahanga bagaragaza ko kuba umuntu yafata igikoma nibura inshuro imwe ku munsi ngo byamurinda ibyago byo kurwara iyi kanseri ifata amara.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO