Igikomangoma Harry yatangaje ko ahora ahangayikishijwe n’umutekano w’umuryango we buri gihe uko aje mu Bwongereza

Igikomangoma Harry yatangaje ko iteka ryose iyo ari mu gihugu cy’Ubwongereza yumva adatekanye kuko atagicungirwa umutekano na polisi y’Ubwongereza nyuma yo kwikura mu nshingano z’abagize umuryango w’Ubwami bw’Ubwongereza.

Mu mwaka wa 2020 nibwo igikomangoma Harry yikuye ku mwanya w’inshingano yari afite nk’umwe mu bagize umuryango w’ibwami, Ndetse we n’umugore we bahise bimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iki cyemezo yafashe cyatumye akurwaho amafaranga Ubwami bwamutangiraga kugirango acungirwe umutekano we n’umuryango we.

Kuri ubu iki gikomangoma kivuga ko gihangayikishijwe cyane n’uko abamucungira umutekano bigenga bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika badashobora kubona amakuru avuye mu nzego z’ubutasi z’Ubwongereza, igihe cyose aya makuru yaba akenewe kugirango umuryango we uhore utekanye.

Harry akigera muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu 2020, perezida wariho icyo gihe Donald Trump yamubwiye ko Amerika itazigera imwishyurira amafaranga y’abamucungira umutekano.

Gusa ibi ntibyatunguye igikomangoma Harry, Kuko ubwe yigeze kuvuga ati " Narazwe ibyago kuba naravukiye mu muryango w’Ibwami" , Byumvikanisha ko abizi neza ko azahura n’amananiza mu buzima kuko yavukiye mu muryango ukomeye, aho ari ikimenyabose akagira abakunzi benshi cyo kimwe n’abanzi benshi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO