Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Hari impinduka ku gikombe cyisi kizatangira umunsi umwe mbere ya tariki yari iteganyijwe ubwo n’ukuvuga ko kizatangira ku cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo aho Qatar na Ecuador.
Ubusanzwe aya makipe yombi yagombaga kuzakina kuwa 21 Ugushyingo nk’umukino wa gatatu mu gihe Senegal n’Ubuholandi wagombaga kuba umukino ufungura igikombe cy’isi.
Ariko, ubuyobozi bw’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA bwatanze icyifuzo cyo kwimura umukino wa Qatar.
Uyu mukino uzaba saa 16h00 gusa nta yindi gahunda y’imikino yahinduwe,bivuze ko umunsi ukurikira hazaba imikino 3 aho kuba 4.
Iki cyifuzo cyemewe nyuma y’ibiganiro hagati ya Qatar na Ecuador, nyuma yo kubona icyifuzo cy’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu majyepfo ya Amerika.
Dore uko amatsinda ahagaze muri iyi mikino y’Igikombe cy’’Isi 2022:
• Itsinda A: Qatar, u Buholandi, Sénégal, Ecuador
• Itsinda B: U Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Iran, Wales
• Itsinda C: Argentina, Mexico, Pologne, Saudi Arabia
• Itsinda D: U Bufaransa, Denmark, Tunisia, Australia
• Itsinda E: Espagne, u Budage, u Buyapani, Costa Rica
• Itsinda F: U Bubiligi, Croatia, Maroc, Canada
• Itsinda G: Brazil, u Busuwisi, Serbia, Cameroun
• Itsinda H: Portugal, Uruguay, Korea y’Epfo, Ghana