Igisobanuro cy’uwa Gatatu w’ivu wizihizwa n’abakristu Gatolika buri mwaka mbere y’igisibo

Umunsi w’uwa gatatu w’ivu washyizweho ahayinga mu mwaka wa 591 ndetse Abakristu gatolika nibwo batangira igisibo hagamijwe kuzirikana ububabare Yezu Kristu yanyuzemo ndetse iki gisibo kimara iminsi 40 aho iyi minsi irangirana n’umunsi mukuru wa Pasika aho hibukwa izuka rya Yezu.

Ubusanzwe tuba mu isi aho imyemerere yacu ari ikintu cyafashe indi ntera gusa igitangaje ni uko buri muntu wese mu isi birangira agize imyemerere ye cyane cyane mu bijyanye n’iyobokamana rimwe na rimwe ugasanga ntabwo ayihuje na mugenzi we.

Ni muri urwo rwego abakristu gatolika n’abandi banyuuranye bitewe n’imyemerere yabo mu mpande z’Isi bahisemo kwizihiza umubsi w’uwa gatatu w’ivu ndetse uyu munsi uba abakristu barushaho gusenga no kwihana dore ko baba batangiye n’igisibo.

Igisibo kandi aba ari igihe kimara iminsi igera kuri 40 aho intego nyamukuru eshatu muri iki gihe aba ari ugusenga,kwigomwa ndetse no kwitanga.

Mu guhe cyo hambere Ivu cyari ikimenyetso gikomeye gisobanura kwihana icyakora mu myaka yatambutse umuhango wo gusigwa ivu ntabwo watangizaga igisibo gusa uko hagiye haba amavugururwa byarangiye bihujwe maze abakristu nabo bayoboka uyu munsi w’uwa gatatu w’ivu.



Ubusanzwe uwa gatatu w’ivu ni umunsi wo gusenga no kwihana kuba Kristu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO