Igisonga cya Miss Rwanda Umutesi Denise yinjiye mu itangazamakuru

Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020 yinjiye mu itangazamakuru aho azajya akora kuri Televiziyo nshya y’imyidagaduro yitwa Genesis igaragara kuri Canal +.

Umutesi Denise winjiye mu itangazamakuru avuga ko uyu mwuga yari asanzwe awukunda kuko yabikurikiranye akiri umwana.

Ati “Nsanzwe mbikunda kuko ni ibintu mbona ko bizangirira akamaro kandi nanjye nkatanga umusaruro muri rusange, bikamfasha no gutanga umusanzu.”

Benshi mu bakobwa bahatana muri Miss Rwanda baba bafite umushinga bagomba gukurikirana nkuko baba barabitangaje mu mihigo yabo.

Umutesi avuga ko kuba yinjjiye mu itangazamakuru bitazamubuza gukora uwo mushinga we nubwo bagiye bagorwa n’ibihe bibi isi irimo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Nzabifatanya n’umushinga wanjye kuko iyo ugiye no gukora uwo mushinga ukenera itangazamakuru kandi bikaba byuzuzanya nimbihuza nizeyeko bizagenda neza.”

Agira inama abandi bakobwa bagenzi be bakunze kwitinya bakumva ko batabasha gukora itangazamakuru, akabasaba kwitinyuka bakumva ko bashoboye.

Mu itangazamakuru ikintu cya mbere ni ukugira imbaraga ugatinyuka kuko ni ibintu bisanzwe
Ati “Itangazamakuru bisaba gutinyuka ugakora ubikunze, abandi bakobwa batinyuke bumve ko ari ibintu bisanzwe atari iby’abagabo gusa.”

Umutesi Denise azajya akora amakuru ndetse n’ibiganiro by’imyidagaduro kuri iyi Televiziyo nshya ya Genesis igaragara kuri Canal+ kuri shene ya 387.


Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020 yinjiye mu itangazamakuru

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO