Igisonga cya mbere cya ‘MissRda2020’ Umwiza Phionah yatanze ibiribwa

Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020 yatanze ibiribwa k’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko bizahabwa abaturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus.

Muri iyi minsi ibihugu byinshi ku Isi abaturage bari kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugariza Isi.

Abifite ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange bashyizeho uburyo bwo gufasha bamwe badafite ibyo kurya muri iki gihe bari mu ngo, nta kazi.

Abakobwa banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda bari mu bakomeje gukora iki gikorwa cy’urukundo aho bagenda batanga ibiryo byo guha abatishoboye.

Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020 yunze mu byo bagenzi be bakoze nawe afasha abaturanyi be bo mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.
Avuga ko yatanze ibiribwa binyuranye ku biro by’umurenge ariko akaba aribo bazahitamo abaturage bizahabwa.

Ati “Byanshimishije cyane kuko nange numvaga hari icyo nafasha cyangwa nakora nkatanga umusanzu wanjye muribi bihe bitoroshye turimo nk‘igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020.”

Umwiza Phionah yatanze n’ubutumwa asaba Abanyarwanda gukomeza gukaraba intoki inshuro nyinshi ku munsi, kuguma mu rugo no gukora ingendo zitari ngombwa.

Ati “Dukomere kandi duhumure mu bufatanye bwacu twese twabasha gukumira iki cyorezo cya coronavirus ari nako dukurikiza inama zatanzwe na leta kugirango dukumire iki cyorezo cya corona virus .”


Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020 Umwiza Phionah yatanze ibiribwa bizahabwa abagizweho ingaruka na COVID-19

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO