Igisubizo cya Miss Aurore ku bibaza niba hari umusore mushya bari mu rukundo

Miss Rwanda 2012 Umutesi Kayibanda Aurore uba muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo gutandukana n’umugabo we Mbabazi Egid hari abibazaga ko yaba afite undi musore bari mu rukundo. Ibi yabihakanye avuga ari mu rukundo rw’abantu bose kuri ubu.

Uyu mukobwa watandukanye n’umugabo we nta mwana babyaranye yahaye urubuga abamukurikirana kuri Instagram ngo bamubaze ibibazo bashaka ku buzima bwe.

Benshi bahurije ku kintu cyo kumubwira ko nta kibazo bamubaza ahubwo ko bamukunda cyane bitewe n’ubwiza bwe ndetse n’uburyo yitwara muri Sosiyete.

Mu bibazi byihariye hari uwamubajije niba yarigeze abyaraho Ati “Reka reka nta mwana ngira nta nubwo nigeze ntwita.”

Uyu mukobwa watandukanye n’umugabo we yabajijwe niba hari undi musore baba bari gukundana.

Mu gusibiza uyu mufana we yirinze gukoresha amagambo menshi agira ati “Ubu ndi mu rukundo n’abantu bose.”

Ku bijyanye n’umuziki avuga ko ubu ari mu rukundo n’indirimbo yitwa “Snack” y’umuhanzi Nyarwanda Andy Bumuntu.

Muri Gashyantare 2021 nibwo mu bitangazamakuru binyuranye havuzwe ko urukundo rwa Miss Mutesi Aurore na Mbabazi Egide rwageze ku musozo.

Ibi byashingirwaga ku kuba nta n’umwe ugikurikira undi kuri Instagram ndetse bamaze gusiba amafoto yabo bombi.

Aya makuru yakomeje kuba nk’ibihuha kugera ubwo Mutesi Aurore yemereraga Ally Soudy ko urukundo rwe na Mbabazi Egide rwageze ku musozo.

Icyo gihe yagize Ati “Icyambere ntabwo ndi butange ibisobanuro byimbitse kuko numva ko atari ngombwa, ni ibintu bitureba uko turi babiri kandi ndumva ntavugaho byinshi ariko ukuri guhari twaratandukanye urugendo rwacu rwageze ku iherezo. “

Miss Aurore yavuze ko azatangaza icyatumye atandukana n’umugabo we abinyujije mu gitabo azandika.

Indirimbo ya Andy Bumuntu, Miss Aurore ari kwiyumvamo muri iyi minsi


Icyamutandukanyije na Mbabazi Egide ngo azagitangariza mu gitabo ari kwandika

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO