Igitabo Spare cya Prince Harry cyaciye agahigo ko kugurishwa cyane ku munsi umwe aho abantu bakiguze nk’abagura amasuka

Igitabo Spare cya prince Harry cyaciye agahigo gakomeye aho kugeza ubu impapuro zirenga Miliyoni 1.4 zimaze kugurishwa umunsi umwe nyuma yo gushyirwa ku isoko.

Ku munsi wo kuwa gatatu nibwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye kwandika inkuru zitandukanye zemeza ko iki gitabo cyagiye hanze ndetse ako kanya nyuma yo gushyirwa ku isoko abantu batangiye kukigura nk’abagura amasuka.

Iki gitabo cyamaze guca agahigo ko kugurwa na bantu benshi ku nshuro ya mbere ndetse gishyizwe hanze kiri mu ndimi zitandukanye harimo icyongereza cy’iwabo ndetse ibindi bikaba byanditse mu cyongereza cy’Abanyamerika n’izindi ndimi zinyuranye.

Kugeza ubu hamaze gucapwa impapuro z’iki gitabo zigera kuri Miliyoni 2 ndetse gikomeje kugurishwa mu buryo bunyuranye haba ibitabo byamaze gucapwa mu mpapuro cyangwa ibirimo gucuruzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga n’ibundi buryo bunyuranye.

Igitabo spare cya Prince Harry ni umwe mu mishinga yavuzwe cyane mu gihugu cy’u Bwongereza n’ahandi hirya no hino ku Isi ndetse kirimo ingingo zitandukanye kandi ziteye amashyushyu aho harimo n’ingingo zerekeye imibereho n’ubuzima bw’i bwami benshi batigeze bamenyaho byinshi.


Igitabo Spare cya Prince Harry cyaguzwe cyane ku munsi wa Mbere gihita gica n’agahigo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO