Kwibohora27: Intore Masamba, Mariya Yohana na RDF Military Band bazataramira Abanyarwanda

Igitaramo cya Iwacu muzika Festival kizaba muri iki cymweru biteganyijwe ko hazaririmbamo abahanzi bafite indirimbo zifite ubutumwa bujyanye no kwibohora kw’Abanyarwanda.

Iki gitaramo kigiye kuba mu gihe Abanyarwanda bizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27.

Iki gitaramo ngaruka mwana gitegurwa na East African Promoters kubufatanye na laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bya gihanga byifashisha mu butabera (RFL) kizaba ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021.

Biteganyijwe ko kizanyura kuri televiziyo y’igihugu guhera I saa ine z’ijoro bikaba bizaba biri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ku ruhande rwa East African Promoters yateguye icyo gitaramo batangaje ko iki gitaramo bagiteguye mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwizihiza neza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27.

East African Promoters yasabye kandi Abanyarwanda kuzakurikirana icyo gitaramo ari benshi kuko bazanyurwa na zimwe mu ndirimbo zifashishijwe mu rugamba rwo kubohora Igihugu n’ingabo zahoze ari iza RPA.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika bigiye kuba ku nshuro ya 3 byatangiye mu cyumweru gishize aho Abanyarwanda bataramiwe n’umuhanzi Platini.


Intore Masamba uzaririmba muri icyo gitaramo


Mariya Yohana ni umuhanzi uzwi cyane mu guhanga indirimbo zubaka igihugu


Band ya Gisirikare nayo izataramira abayikunda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO