Igitaramo cya Aline Gahongayire yagituye Nyakwigendera Yvan Buravan

Aline Gahongayire wizihiza imyaka 22 amaze mu muziki yashimiye abantu batandukanye ndetse aboneraho gushimira nyakwigendera Yvan Buravan aho yahamije ko yamutuye igitaramo cye.
Aline Gahongayire yahamije ko Burvan ari mu bahanzi bamufashije gukuza uru rugendo yagiriyemo inzozi zo kubaka ikigo gifasha abana batishoboye binyuze mu muryango Ineza Foundation
Mu gitaramo cy’umuhanzikazi Aline Gahongayire hatangiwemo ubuhamya bw’umwana muto w’umuhungu wavuze uburyo ubuzima bwe bwahindutse akimara guhura na Yvan Buravan nyuma y’uko ari Aline Gahongayire wabahuje.
Aline yasobanuye ko nyakwigendera Buravan nubwo yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 yasize yishyuriye ishuri uyu mwana w’umuhungu wamaze imyaka myinshi arara hanze adafite kirengera.
Gahongayire yavuze ko iki gitaramo agituye Yvan Buravan wamubaye hafi mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza ndetse yageneye impano umuryango we.