Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ikipe y’igihugu "Amavubi" yiziritse kuri Sénegal gusa akagozi gacika mu masegonda ya nyuma y’umukino aho Senegal yabonye igitego kimwe cyinjijwe na Sadio Mane kuri penaliti.
Uyu mukino wari wakiriwe n’u Rwanda ariko wabereye i Dakar,Amavubi yakoze ibishoboka byose yihagararaho ariko iminota 5 yongewe kuri 90 yayakozeho kuko mu masegonda atarenga 10 ya nyuma y’umukino yatsinzwe igitego kuri penaliti ya Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool mu gihugu cy’Ubwongereza.
Senegal yatangiye umukino iri hejuru byatumye ku munota wa 11, Sadio Mané abona amahirwe meza ari mu rubuga rw’amahina,atera umupira w’umutwe uca ku ruhande rw’izamu nyuma ya koruneri yari itewe na Pape Matar.
Nyuma y’iminota mike Pape Matari yatereye ishoti kure ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Kwizera Olivier.
Pape Martar yahushije uburyo bukomeye mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku mupira yateye ujya hejuru y’izamu rya Kwizera,igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Ku munota wa 52 Amavubi nayo yabonye amahirwe akomeye ubwo Kagere Meddie yateraga ishoti rikomeye ariko umupira uca gato hejuru y’izamu rya Edouard Mendy.
Impinduka zakozwe n’umutoza w’Amavubi zatangiye ku munota wa 71 ubwo Muhire Kévin yasimburwaga na Nishimwe Blaise naho ku munota wa 84, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves basimbura Rafael York na Kagere Meddie mu gihe Serumogo Ally yasimbuwe na Omborenga Fitina mu minota itanu y’inyongera.
Iminota 90 yarangiye,umusifuzi yongeraho 5 y’inyongera rwabuze gica ku mpande zombi.
Habura amasegonda 20 ngo umukino urangire,Mane yashatse guhereza umupira mugenzi we washakaga kwinjirira ku ruhande rw’iburyo rw’Amavubi,hanyuma Ombolenga Fitina awukuramo n’umutwe ariko awugarura mu rubuga rw’amahina usanga Saliou Ciss wari winjiyeagiye kuwufunga ngo awutere Mutsinzi Ange amukubita ikirenge.
Umusifuzi yatanze penaliti itashimishije abari inyuma y’u Rwanda ndetse binarangira Sadio Mané ayinjije ku mupira yateye iburyo bwa Kwizera Olivier awukozrao ariko uramunanira ujya mu rushundura.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :
U Rwanda : Kwizera Olivier, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Muhire Kévin, Ruboneka Bosco, Rafael York na Meddie Kagere.
Sénégal : Mendy, Diallo, Koulibaly, Sabaly, Fode Ballo, Nampalys Mendy, PM Sarr, Gana Gueye, Ismaila Sarr, Habib Diallo na Sadio Mané.