Bruce Melodie yabonye umujyanama mushya ushinzwe ibikorwa by’iterambere muri...
- 16/02/2021 saa 08:31
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yabajije impamvu ibirori byo gusezera abasore benda kurushinga bitajya biba nk’uko bikorerwa abakobwa asembura bamwe mu bamukurikirana batabivuzeho kimwe.
Ibirori bya Bridal shower bimaze kumenyerwa mu mujyi wa Kigali ariko iyo ugiye mu cyaro usanga bakiri ku muco wo hambere kuko ahanini usanga ubu byarazanywe n’abanyamahanga.
Yanditse agira ati “Inshuti yanjye yantumiye mu birori bizaba ubwo ingamba zo kwirinda COVID-19 zizaba zorohejwe, aho nibwo ba nyirasenge n’ababyeyi baza baza bakamugira inama z’uko yazaba umugore mwiza. Ariko ikibazo cyanjye ni iki twajya tugira ibirori nk’ibi by’abagabo benshi bagira inama abahungu uko zubakwa n’uko bagomba kuzuza inshingano nk’abagabo mu gihe barushinze.”
Iki gitekerezo cya Mutesi Jolly yakinyujije kuri ku mbuga nkoranyambaga ze gusa bamwe mu bamukurikirana ku rubuga rwa Twitter ntabwo bagiye babyumva kimwe n’ubwo hari n’abandi bamushyigikiye.
Uwitwa Lydia Mutesi Mwambali ati “Izo nama ntiziba zigamije guhindura umuntu ahubwo ziba zigamije kumutegura mu buzima bushya agiye kwinjiramo ku bamutanzeyo bakamuha nk’ishusho rusange nibura ya bimwe na bimwe kuko hari ibyo marriage ihuriraho.”
Uwitwa Niwemwiza Anne Marie yagize ati “Byari bikwiye kujyana pe. Niba Atari ibyo baragosorera mu rucaca.”
Erneste Mushi asa nk’uwashyigikiye Mutesi Jolly ati “Nibyo rwose ,abasore nabo bakwiye kujya baganirizwa n’abagabo bubatse ariko nabo bafite ingo zizira amakimbirane bakabagira inama, reka nongereho ko ibyafasha byose kugirango ingo ze gusenyuka bikwiye kwitabwaho cyane. Rwose birashoboka kugira urugo rwiza rwuzuye amahoro n’umunezero.”
Hari n’abatabishyigikiye
Ndizeye ati “Urashaka bigishe nyir’urugo iki ubwo? bamwigishe uko azayobora urugo rwe se? nkunze ko wabivuze neza baba bamwigisha uko azitwara mu rugo ashakiyemo so muragira abagabo babigishe iki? wenda mutanze urugero byaba byiza ku rushaho”
Uwitwa Online Rwanda ati “Nta mugabo w’ubakira undi. Abagabo bubaka bitandukanye niyo mpamvu nta mugabo ugirwa izo nama. Umugabo afata inshingano akibwirira umukobwa ko ashaka ko babana.”
Audace Hirwa yagize ati “Sintekereza ko umuntu ugiye kurushinga akaba ataramenya uko yakwitwara mu rwe inama mumuha mu masaha abiri arizo zatuma rurama. Bridal shower mbona ari uburyo bwo gutwerera indirectement.”
Ibi ni mwe mu bitekerezo twahisemo ku mpande zombi kuko ibyahatanzwe ni byinshi kandi bigiye bitandukanye.
My friend was inviting me to attend her bridal shower as her aunties and mother advise her on how to be a good wife before she gets married in case there’s ease in lockdown measures,but my worry is,can we also hve more male partners teaching their boys to be responsible husbands!
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) January 13, 2021