Igitero Uburusiya bwagabye ku iduka muri Ukraine G7 yabyise ibyaha by’intambara

Rimwe mu maduka akomeye cyane mu gihugu cya Ukraine ryaguyemo abaturage barenga 18 mu gitero cya misile abasirikare b’Uburusiya bagabye kuri iri duka rinini riherereye mu mujyi wa Kremenchuk.

Abategetsi babarizwa mu itsinda ry’ibihugu bikize ku isi rya G7 ubwo bari bateraniye mu nama mu gihugu cy’Ubudage bamaganye icyo gitero, bavuga ko ari indengakamere.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko abaturage b’abasivile bakabakaba 1,000 bivugwa ko bari muri iri duka ubwo icyo gitero cyagabwaga muri iyo nyubako mu masaha ya saa cyenda z’amanywa.

Abayobozi bagize itsinda rya G7 basohoye itangazo rigira riti: "Ibitero bitarobanura ku basivile b’inzirakarengane bigize icyaha cyo mu ntambara".

Bivugwa ko kandi muri iki gitero cyakomerekeyemo abarenga 59 ndetse biravugwa ko umubare wabitaba Imana ushobora kwiyongera.

Amafoto yo ku mbuga za internet yerekanye inyubako yahiye n’umwotsi w’umukara uzamuka mu kirere.

Perezida wa Ukraine Zelensky yavuze ko icyo gitero ari kimwe "mu bikorwa by’iterabwoba by’urukozasoni cyane bibayeho mu mateka y’Uburayi".

Ubusanzwe uyu mujyi wabereyemo iki gitero witwa Kremenchuk ndetse uri hagati muri Ukraine mu gice gishyira uburasirazuba ndetse uri ku ntera ya kilometero hafi 130 uvuye mu turere Uburusiya bugenzura.

Reference:BBC

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO