Igitutu cya Saint Valentin cyatumye abagabo bihuriza hamwe (MensConference2020)

Abagabo benshi kuri uyu munsi wa Saint Valentin mu bice bitandukanye by’isi bahiye ubwoba bw’impano bari butange kuri uyu munsi, bityo bahitamo gushyiraho uwabo bazizihiza nyuma y’uwabakundana (Men’s Conference 2020).

Uyu muhango w’abagabo uzaba ku munsi w’ejo wateguwe mu bihugu binyuranye birimo Kenya, Uganda, South Africa n’ahandi henshi ugamije kwirinda gusabwa impano ku bagabo, ndetse no kuba hafi abadafite abakunzi kuri uyu munsi.

Uyu munsi w’abakundana, abagabo benshi bakunze gushinja abagore babo ku kuba baba bahinduye uyu munsi w’abakundana isabukuru y’abo y’amavuko ya kabiri mu mwaka, aho baba biteguye kuza gufatwa neza kuri uwo munsi.

Bimwe muri ibi birori by’abagabo bizaba nyuma y’umunsi w’abakundanye byatangiye no kubona abaterankunga bazifatanya n’abagabo batagira abakunzi, ndetse n’ababafite batifuza gutakaza akayabo k’amafaranga yabo mu kwizihiza uwo munsi.

Amwe muma kompanyi y’ubucuruzi yatangiye gutera inkunga iki gikorwa cy’abagabo

Abagabo benshi baba biyumvamo inshingano zo gutanga impano cyane cyane iyo bafite abagore bakunda kwizihiza iminsi nk’iyi, ariko bo bakabifata nk’umutwaro kuri nubwo baba bumva babikorera abo babana ngo bakunde bishime.

Ku munsi nk’uyu, abagore baba bateguye kuza guhabwa indabo, Chocolate, icupa ry’umuvinyo, ubundi bagasohokanwa n’abagabo.

Si ibyo gusa, abagore ku munsi nk’uyu bakunze gushinjwa n’abagabo ko bo badatanga impano, ahubwo bahora biteguye ko aribo bari buhabwe gusa, nubwo hari abipfa agasoni bakagurira abagabo babo amasogisi, ikofi cyangwa se karovati.

Kuva mu mwaka wa 2019, abenshi mu bagabo nibwo batangiye kwanga kujya bizihiza uyu munsi w’abakundana, ari nabwo bahise bashinga umunsi wabo wiswe ‘Men’s Conference.

Abagabo bashaka kujya muri uyu munsi wihariye wabo bari kwiyandikisha ku bwinshi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO