Igor Mabano agiye kumurika Album y’indirimbo zisaga 15

Umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe, ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya KINA Music Igor Mabano agiye kumurika umuzingo we wa mbere ugizwe n’indirimbo ze.

Zimwe mu nzozi za buri muhanzi ni ugushyira ahagaragara Alubumu ya mbere, ari nayo ntambwe Igor Mabano agiye gutera, akagera ku gasongero ka buri muhanzi ukomeye.

Mu kiganiro Genesisbizz yagiranye na Igor Mabano, yavuze ko iyi minsi ahugiye cyane mu gutunganya Alubumu ye ya mbere ataramenya neza indirimbo zizaba ziyigize.

Yaize ati: “Ndateganya ko iyi Alubumu izaba igizwe n’indirimbo ziri hagati ya 10 na 15 hatagize igihinduka.”

Igor Mabano yemeza ko kuri iyi Alubumu hari indirimbo yafatikanyije n’abahanzi bakomeye, ariko atazi neza niba indirimbo bakoranye zizaza kuriyi Alubumu cyangwa kuyindi ya kabiri.

Igor Mabano wabanje gukorana n’inzu ya KINA Music nka producer mu gihe cy’imyaka itatu yose, muri Gashyantare 2019 nibwo yaje gusinya amasezerano n’iyi nzu itunganya umuziki, ni amasezerano yagombaga kumwemerera kuba umuhanzi uyibarizwamo.

Uyu muhanzi asanzwe ari umucuranzi w’ingoma ukomeye, akaba umu producer yewe n’umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo ze nyinshi zirimo ‘Iyo Utegereza, Urakunzwe, Too late, Dear Mashuka n’izindi nyinshi zatumye yiyegurira imitima ya benshi.

Igor Mabano avuga ko amasezerano afitanye na KINA Music ameze neza nta kibazo na kimwe kiyarimo cyane ko n’iyi Alubumu agiye kuyisohorera aho n’ubundi asanzwe akorera umuziki we.

Iyi Alubumu ya Igor Mabano yayise ‘URAKUNZWE’ azayimurika tariki 21 Werurwe 2020 kuri Serena Hotel.

Igor Mabano ugiye kumurika Alubumu ye ya mbere


Igitaramo kizaba muri Werurwe uyu mwaka

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO