Igor Vovkovinskiy wari muremure muri Amerika yitabye Imana

Igor Vovkovinskiy wari umugabo muremure muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana azize uburwayi bw’umutima ku myaka 38 y’amavuko. Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Ukraine yari afite metero 2.34.

Nyina wa Vovkovinskiy, Svetlana yanditse ku rubuga rwa Facebook avuga ku rupfu rw’umuhungu we rwabereye ku ivuriro rya Mayo i Rochester, muri Leta ya Minnesota. Aho yari ari kumwe na Mukuru we Oleh ku buriri bumwe.

Svetlana Vovkovinskiy yagize ati: "Ifunguro rye rya nyuma ni agace k’umugati wa Kyiv na Fanta." Amasaha make mbere y’urupfu rwe, yari aherekejwe n’umugore wa Oleh Alla hamwe n’abishywa be.

Igor yishimiye kubabona, kandi nubwo bitamugoye kuvuga, yagerageje gusetsa mwishywa we Andriy, nubwo atarazi ururimi rwo muri Ukraine yaragerageje mu magambo make yari amaze igihe yize.

Vovkovinskiy yageze i Rochester 1989 avuye muri Ukraine ajyanywe kuvuzwa indwara y’ikibyimba cyatumaga agira imisemburo idasanzwe yo mu mubiri yatumaga akura vuba (Hormone).

Vovkovinskiy w’imyaka 38 yamenyekanye cyane mu 2009 ubwo yakoranaga mu ntoki na Barack Obama wari perezida icyo gihe, yagiriye uruzinduko muri Minneapolis.

Obama ari ku rubyiniro yamubonye imbere ye yambaye umupira uciye amaboko wanditseho ngo “Umufana wa Obama urenze abandi ku Isi” maze aramwegera barasuhuzanya.

Yakiriwe mu kiganiro “The Dr Oz Show” gikurikirwa n’abatari bake cyibanda ku mirire, gutakaza ibiro, uko bitwara mu mubano, imibonano mpuzabitsina, gukemura amakimbirane n’izindi ngingo zifite aho zihuriye n’ibyo.

Muri uwo mwaka ni nabwo yagizwe umuntu muremure cyane wabayeho muri Amerika, ashyirwa mu gitabo cy’indashyikirwa cya Guinness World Records.

Nubwo ariwe wari muremure muri amerika habaye n’abandi bamurushaga uburebure nka Sultan Kosen wari ufite uburebure bwa metero 2.51, Robert Pershing Wadlow wa metero 2.72 ndetse n’umushinwa Zhang Juncai wa metero 2.42 ndetse na bandi bagiye babaho mu myaka yo ha mbere.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO