Ihohoterwa rikorerwa abakozi bo kwa Ellen DeGeneress rishobora gutuma ikiganiro gihagarikwa

Ellen DeGeneres Show, ni ikiganiro gikunzwe cyane ku Isi ndetse bigaragazwa n’umubare w’abagikurikira kuri Youtube. Iki kiganiro cy’ubakiye izina Ellen DeGeneress gishobora kuba kigiye gushyirwaho akadomo, bitewe n’imyitwarire idahwitse y’abamwe mu bayobozi.

Mu nkuru yatangajwe na USA TODAY ku wa 02 Kanama yagaragaje ko Kevin Leman na Ed Glavin batunganyaga iki kiganiro bashinjwe na bamwe mu bakozi banyuze muri iki kiganiro ibikorwa byiganjemo iby’ihohotera rishingiye ku gitsina, ivanguraruhu, ndetse no gukandamiza abakozi.

Umwe muri bo yashinje umwanditsi mukuru w’iki kiganiro akaba n’umwe mu bagitunganya Kevin Leman; gushaka kumwifashisha yikinisha cyangwa bagakora ibindi bikorwa bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bari mu bwogero. Ibi yavuze ko byabayeho mu 2013.

Nyuma y’iyi nkuru, Leman yatangaje ko ibintu byose bamushinja atari byo na gato.
Ati “Maze imyaka 17 irenga nkora muri iki kiganiro icyo njye nkora ni ukuzana urwenya, mu buryo budutunguye dushobora gusunika ibahasha. Mfite ubwoba ko bimwe mu byo nagerageje gukora nko gusetsa bishobora kuba byarateye uburakari. Buri gihe nari mfite intego yo gufata neza buri wese no kumwubaha.”

Aba bahoze bakora muri iki kigo bavuze ko Ellen DeGeneres atabaga azi ibibera mu biro by’abo bakorana kubera akenshi atabaga ahari cyangwa ngo agire kuganira n’abakozi. Hari n’abandi ariko bavuze ko yigiza nkana yari abizi.

Sosiyete ya Warner Bros. ikurikirana iby’ikwirakwizwa ry’iki kiganiro yanze kugira byinshi ivuga ahubwo itangaza ko yatangiye gukora iperereza.
Iti “Nubwo ibirego byose atari byo, twababajwe n’uko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze byagaragaje ko hari ibitagenda neza bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi bw’iki kiganiro bishingiye mu buyobozi.”

DeGeneres yanditse yisegura, avuga ko buri wese ukora muri icyo kiganiro yagombaga kuba yarubashywe kandi agafatwa neza kuko hari ahantu hameze nk’ah’ibyishimo. Yavuze ko we atigeze amenya ibikorerwa abakozi bakoraga muri iki kiganiro.

Birashoboka cyane ko iki kiganiro cyaba kigiye gushyirwaho akadomo n’uyu mugore uri kubaka Ikigo mu karere ka Musanze mu rwego rwo kurinda no gusigasira izina rye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO