Ijoro ribara uwariraye nyuma yo gucumbikira umukunzi wanjye nkabundabunda njya kumureba aho yari aryamye byatumye anyanga urunuka

Duherukana Yvan yacumbikiye Guinette kuko yari yirukanwe n’ababyeyi be bamuziza ko amukunda Kandi baramuboneye umusore mwiza uturuka mu muryango ukomeye ndetse ibi byatumye Guinette ahungira ku mukunzi we Yvan kuko yamwizeraga birangira araye iwe icyakora mu ijoro ubwo Guinette yari aryamye Yvan yabuze ibitotsi maze arabyuka ngo ajye kureba Guinette.
Guinette nawe ubwo yari aryamye nawe yari yabuze ibitotsi yibaza uburyo ababyeyi be bamuhoye ko yakunze Yvan icyakora ubwo Guinette yabonaga Yvan amusanze aho aryamye yabifashe ukundi maze bahita bashyamirana bikomeye kuko yahise atekereza ko nta kindi kigenza Yvan kitari ukumwifuza.
Guinette yahise atangira gufata ibintu uko bitari ndetse atangira kuvuga ko nta zindi mpuhwe Yvan yari amufitiye ubwo yazaga kumureba mu cyumba aho yari aryamye ndetse akomeza kubabazwa n’uburyo yamwifuje kandi azi neza ko agihe kitari cyagera,nyamara iki gihe Yvan yabaga yabuze ayo acira nayo amira icyakora koko nta ntabwo Yvan yari afite ubusobanuro bw’impamvu yabyutse maze agasanga Guinette aho aryamye ndetse ibi byatumye biba ijoro rigoye cyane kuri aba bombi kuko Guinette yatangiye kwibaza impamvu nyamukuru yateye Yvan kuza kumureba aho yari aryamye igitaraganya kandi buri umwe yari yiyemeje kurara ukwe.
Guinette ntabwo yishimiye uburyo Yvan yamusanze aho aryamye ndetse yabifashe ukundi bituma amugabanyiriza icyizere kuko yabifashe nko kumwifuza.
Gusa kuba Gunette yari yarahindutse akabwira nabi Yvan akanamufata ukundi ntabwo byigeze bimubabaza kuko kuva cyera uyu musore yarotaga kuzakundana n’umukobwa bigoye kubona yifata nabi ndetse akiyandarika kuri we ku giti cye yumvaga yaranyuzwe n’imyitwarire y’umukunzi we ndetse atangira no kumva amukunze cyane birenze.
Muri iryo joro Guinette yahisemo kurara yicaye ndetse Yvan nawe araza amwicara hafi amubwira ko nubwo yabifashe mu bundi buryo ariko atari agamije kumukoresha ibyo adashaka icyakora nanone ku rundi ruhande Guinette yamubazaga icyamukuye mu cyumba cye akaza akamusanga aho aryamye nanopne ugasanga Yvan icyaha kiramuhama cyo kumwifuza muri iryo joro.
Yvan yahisemo gutakambira umukunzi we amusobanurira ko yamubabarira akumva ko ibiyo yari atekereje ari ibintu bishobora kuba kuri uburi umwe ndetse akongera gufata umwanya uhagije agatekereza ku bihe bagenda banyuranamo umunsi ku wundi ndetse akaba yaheraho akamugirira ikigongwe.
Yvan wari ufite ikimwaro cy’uko umukunzi we noneho yamugabanyirije icyizere yarebye ku isaha asanga bigeze saa kumi z’igitondo maze ahitamo kujya gutunganya utuntu tworoheje aba bombi bashobora kwifashisha mu gitondo bakaramira igifu dore ko haburaga gato ngo buke kandi Guinette yagombaga byanze bikunze guhita ataha nubwo yari afite ikibazo gikomeye cy’uburyo arasobanurira iwabo aho yaraye.
Yvan yageze aho ahitamo kureka kwisobanura cyane ku mukunzi we ahubwo ahitamo kujya kumutegurira ifunguro rya mu gitondo.
Yvan kandi yahisemo kureka umukunzi we akamufata ujo ashaka ndetse ahitamo kurekera aho kumwisobanuraho dore ko yari yanze kumutega amatwi ahubwo uyu musore yahise ajya gutegura ibya mu gitondo Guinette we ntabwo yongeye kumuca iryera hafi aho maze akubiseho agatima atekereza ko wenda ashobora kuba yamuciriye urubanza agakabya kandi wenda ari ukurengera nyamara ntabwo ariko byari bimeze.
Guinette yatangiye kurira aho yari yicaye ku gitanda cye nyamara Yvan we yari mu gikoni arimo gutunganya ifunguro ndetse ako kanya Guinette yatangiye kurwana n’umutima we yibaza byinshi agira ati mu rugo barimo kunyibazaho byinshi ndetse n’umukunzi wanjye ndamubabaje cyane.
Muri ako kanya bwahise bucya ndetse bisa n’aho nta numwe muri bo wigeze abona ibitotsi ndetse ako kanya Guinette yahise abona Yvan agaruka mu nzu afite ibyo yateguye birimo ifiunguro ryoroshye rya mugitondo ndetse n’icyayi maze abwira Guinette ati:Ndatekereza ko ushonje cyane kandiburacyeye rero ndifuza ko mbere yo gutaha ubanza ugafungura kandi umbabarire kuba nitwaye nabi nukuri nkukunda nk’umugore wanjye.
Guinette yahise yumva aruhutse maze abwira Yvan ati:nanjye nkufata nk’umugabo wanjye gusa umbabarire ndimo kurwana intambara zikomeye kandi nukuri si uko ntifuza ibihe byiza hamwe nawe ahubwo ni uko twembi tutorohewe urabibona ko ndimo kurwana intambara zikomeye n’ababyeyi.
Guinette ubwo yabonye Yvan avuye kumutegurira ifunguro rya mu gitondo kandi yanamusabye imbabazi yahisemo ko bababarirana gusa abwira Yvan ko akomerewe.
Icyo gihe bahise bababarirana ndetse Guinette ahita abwira Yvan ko akomerewe ko nubwo bagiye gufata ifunguro arimo kwibaza uburyo arataha agasobanurira iwabo aho yaraye ikindi kandi yumvaga nta numwe wamwizera avuze ko yaraye kwa Yvan ndetse yanibazaga nibakomeza kumwirukana uburyo azabaho kandi kuri we yumvaga atari igihe cyiza cyo guhita abana na Yvan badakoze ubukwe kuko yifuzaga kubanza gutuza akemeza ababyeyi be ko hatsinda urukundo kuruta iby’isi.
Nyamara ubwo Guinette yari arimo gusangira na Yvan ibya mu gitondo ako kanya mu buryo butunguranye yagiye kubona abona.........
Ese Guinette uri kwa Yvan ni iki yabonye kikamutungura??
Urabona aba bombi urukundo rwabo rushoboka ese Yvan azamwegukana cyangwa?
Ntuzacikwe na My Soulmate EP 11.