Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscar Awards ku nshuro ya 94 abantu benshi bagarutse ku rushyi Will Smith yakubise Chris Rock nyamara habereyemo utundi dushya twinshi, Tumwe muri two ni ikanzu idoze mu kadenesi yambawe na Beyoncé.
Beyoncé Giselle Knowles-Carter wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Beyoncé yavugishije benshi nyuma yo kwambara ikanzu idoze mu buryo bwatumaga agaragara nk’uwambaye akadenesi mu birori bya Oscar Awards tariki 28 Werurwe.
Ni ikanzu idoze mu mabara ajya gusa n’umuhondo, ikaba yarimo n’imyenda igaragara nk’umubiri w’akadenesi kuburyo uwamwitegerezaga yabonaga ariko yambaye.
Mbere y’uko Will Smith akubita urushyi Chris Rock, Beyoncé yabanje kujya ku rubyiniro aho yagejeje ijambo rikomeye kubari bitabiriye ibihembo bya Oscar nyuma abasusurutsa mu ndirimbo.
Nyuma y’ibi birori, ikanzu yari yambaye yavugishije benshi aho yayidodewe n’umuhanga mu mideli witwa Mr.Koma.
Beyoncé mu ikanzu idozwe mu mabara y’akadenesi