Ikawa y’u Rwanda igiye gusogongererwa i Dubai

Ikawa y’u Rwanda ikunzwe na benshi itegerejwe gusogongererwa i Dubai mu birori biteganyijwe kumara iminsi itatu.

Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu, Igakundwa na benshi bitewe n’uburyohe n’impumuro nziza yayo, Ibi bituma iba igihingwa cyinjiriza agatubutse abahinzi ndetse n’igihugu muri rusange, Imwe mu zikunzwe ku isoko ni ikawa y’u Rwanda.

Mu birori byo gusogongera ikawa byiswe Rwanda coffee in Dubai, u Rwanda ruramurika ikawa ndetse isogongerwe n’abahanga muri uyu mwuga mu birori bimara iminsi itatu, Mu birori biteganyijwe kuba kuri uyu wa kane, Tariki 12 Mutarama 2023.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Emmanuel Hategeka, Ambasaderi w’u Rwanda muri Emilati Zunze ubumwe z’Abarabu yashishikarije Abanyarwanda kutazahabura ndetse bagashyigikira ikawa yabo.

Kugeza ubu, Inganda zitandukanye zitunganya ikawa zo mu Rwanda zishinze ibirindiro i Dubai ahabera ibi birori.

Ese ikawa iteza imbere igihugu gute ?

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibihingwa byoherezwa mu mahanga NAEB, Ivuga ko nibura hagati ya tariki 31 Ukuboza 2022 - 6 Mutarama 2023, habaruwe toni miliyoni 37 za kawa yoherejwe muri Poland na Leta Zunze Ubumwe za Amerika , ikaba yarinjije amadovize asaga miliyoni 270.

Hagati ya tariki 24 - 30 Ukuboza 2022, Habarurwa ko u Rwanda rwinjije amadovize asaga $ 1,890,070 (2,025,168,423.46 RWF) avuye muri toni miliyoni 349 z’ikawa rwohereje Poland na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ibi byumvikanisha uburyo ikawa ari igihingwa cy’ingenzi.

Abanyarwanda barashishikarizwa gushyigikira ikawa yabo kuko ibafasha mu iterambere ry’bukungu

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO