Ni iby’agaciro kuba Amavubi atozwa n’umwenegihugu – IKIGANIRO na Sellas Tetteh wayatoje

Umunya-Ghana wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi uzwi nka Sellas Tetteh yatangaje ko u Rwanda rwafashe icyemezo kiza cyo guha Mashami Vincent gutoza Amavubi, yongeraho ko impamvu yatandukanye na Sierra Leone ari ukubera icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ibikorwa by’imikino ku isi.

Sellas Tetteh ni umwe mu batoza b’Abanyafurika bakoze amateka akomeye ubwo yajyanaga ikipe y’igihugu ya Ghana y’abatarengeje imyaka 20 mu gikombe cy’Isi cya 2009 akanacyegukana.

Mu mwaka wakurikiyeho yahise ahabwa akazi ko gutoza Amavubi maze aza afite intego yo kujyana u Rwanda muri CAN mu mwaka wari ukurikiyeho ariko ntibyamuhira.

Mu kiganiro yagiranye na Genesis Tv, uyu mugabo yatangiye afite amatsiko menshi yo kumenya uburyo u Rwanda ruhagaze kuri ubu. Ndetse anishimira ko rusigaye rutozwa n’umutoza w’umunyarwanda Mashami Vincent.

Ati: “Mu Rwanda nabonye ibintu biri kugenda neza, n’iby’agaciro kuba mufite umutoza w’umwenegihugu nka Mashami Vincent ni umutoza mwiza kandi ni byiza cyane, ndizera ko mufite n’itike yo gukina imikino ya CHAN umwaka utaha, nibyiza cyane.”

Sellas Tetteh ubwo yatozaga u Rwanda

Sellas Tetteh yabwiye Genesis Tv ko impamvu yatandukanye na Sierra Leon ari uko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bantu benshi harimo n’igihugu yatozagamo, agafata umwanzuro wo kujya iwabo kuba aruhuka.

Yagize ati: “Twese turabizi ko Covid-19 yagize ingaruka ku mupira w’amaguru ku isi yose muri rusange, murabizi ko rero muri iyi minsi tutari gukora, nta gikorwa cy’umupira gihari muri iyi minsi, byumwihariko mu gihugu natozagamo muri iyi minsi.

Nibyo koko ahandi bari gukina urebye nk’iburayi bari gukina, mu Bwongeleza, mu bindi bihugu bitandukanye cyangwa amarushanwa yo ku mugabane w’iburayi bo bari gukina, muri Afurika turacyafite ubwoba, ntabwo nkunda kugaruka kuri ibi bintu bimeze gutya.”

Mu mwaka ushize wa 2019, byavuzwe cyane ko uyu mugabo ashobora gusubira iwabo muri Ghana gutoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 maze agasimbura Ibrahim Tanko utoza iyi kipe, uyu mugabo yavuze ko buri kintu cyose kigira umwanya wacyo kandi ko abayobozi babyifuje bazakora icyo bagomba gukora.

Yagize ati: “Murabizi ko muri aka kazi dukora habamo amakuru menshi cyane, rero ayo makuru yabayeho kandi abashinzwe gutanga akazi mu ikipe y’igihugu bazi icyo bashaka kandi bazi n’uwo bashaka guha akazi rero ntakintu kinini nabivugaho ni ugutegereza tukareba ikizakurikira kuko ubu nta kipe mfite ndi gutoza.”

Sellas Tetteh yari umutoza wa Sierra Leone

Sellas Tetteh abajijwe ahazaza he mu mupira w’amaguru, yavuze ko nyuma y’ibibazo by’icyorezo cya Covid-19 azamenya aho kwerekeza kandi ko azahatangariza abantu bose.

Ati: Ubu twese turi mu bibazo bya covid-19 bamwe dufungiranye ahantu hatandukanye cyangwa ntitwemerewe kugenda, gusa nibirangira nzamenya aho nzerekeza nzahabatangariza.”

Sellas Tetteh yatoje amavubi mu mwaka umwe gusa hagati ya 2010-2011. Uyu mugabo yasezeye aka kazi amaze gutsindwa na Cote d’Ivoire 5-0 ndetse Amavubi akaba yari ku mwanya wa nyuma mu gushaka tike ya CAN 2012.

Amwe mu makipe Sellas yatoje harimo mu 1995–1996: Kotobabi Powerlines, 1996–2001:Liberty Professionals, 2001–2002:Ghana U17 (yungirije), 2002–2003:Ghana U17, 2003–2004:Ghana U23, 2004–2008:Ghana (yungirije), 2008:Ghana, 2008–2010: Ghana U20, 2009–2010:Liberty Professionals, 2010–2011:Rwanda, 2013–2016 Ghana U20, 2015– Sierra Leone. Kuri ubu nta kipe afite.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO