Ikigo cy’umutekano mu Burusiya cyitwa Wagner Group cyafatiwe ingamba zikomeye na Minisiteri y’ubucuruzi muri USA

Kuri ubu Minisiteri y’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gutangaza ko igiye kubangamira bikomeye ikigo cy’umutekano mu Burusiya cyitwa Wagner Group ndetse kuri ubu hamaze gutangazwa ko iki kigo cyitazongera kugura ibikoresho bifite aho bihuriye n’igisirikare ariko byakozwe n’Abanyamerika.

Kugeza ubu Minisiteri y’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umuntu wese ukorera uyu mutwe wo mu Burusiya ngo uzafatwa yaguze ibyo bikoresho ngo azabihanirwa bikomeye.

Wagner Group ni ikigo gikomeye cya gisirikare mu Burusiya ndetse uyu mutwe washinzwe mu mwaka wa 2014 ushingwa n’abahoze mu gisirikare cy’Uburusiya.

Impamvu nyamukuru yatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagarika uyu mutwe kuba wazongera kugura ibi bikoresho ngo ni impamvu y’uko uyu mutwe ukora ibikorwa bibi aho bawushinja gukorana bya hafi na Leta y’Uburusiya mu ntambara yo muri Ukraine.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO