Centre Culturel Franco-Rwandais igiye kongera gufungura

Nyuma y’imyaka itandatu ikigo ndangamuco cy’Abafaransa Centre Culturel Franco-Rwandais kigiye kongera gufungura imiryango mu Rwanda. Iki kigo kizaba giherereye hafi ya Kigali Convention Centre mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo kivuye mu Mujyi rwa gati aho cyahoze.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe abakoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie month), wizihizwa buri mwaka hirya no hino ku isi na leta zigize uyu muryango umaze imyaka igera kuri 50 ubayeho.

Bimwe mu bikorwa bizibandwaho muri uku kwezi birimo iserukiramuco, ibitaramo bitandukanye, amarushanwa yo kuvuga igifaransa n’ibindi.

U Rwanda, ni umunyamuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa kuva mu mwaka wa 1970, kuri ubu ukaba uyobowe n’uwahoze ari minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Newtimes dukesha iyi nkuru, ivuga ko umuyobozi w’ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda (Chargé d’Affaires) Jérémie Blin, yatangaje ko uyu mwaka hazitabwa kubikorwa bijyanye no kongera kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa ndetse n’ibijyanye n’umuco.

Yagize ati "Ukwezi kwagenewe abakoresha igifaransa muri 2020 kuzibanda ku kongera kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, by’umwihariko mu bikorwa bijyanye n’umuco. Muri uyu mwaka hazongera gufungurwa ikigo ndangamuco cy’Abafaransa (Centre Culturel Français) biteganijwe ko kizafungurwa ku mugaragaro mu mpera z’uyu mwaka."

Jérémie Blin yavuze ko iki kigo bamaze kukibonera ubutaka buhagije bazubakaho inyubako ebyiri nini. Imwe izaba igizwe n’ibiro by’abagishinzwe n’ibijyanye n’Indimi ikindi kizaba kirimo isomero, ahakorerwa imurikabikorwa rishingiye ku muco, inama ndetse n’ibijyanye n’itangazamakuru.

Icyo kigo kizaba gifite igice cyisanzuye biteganyijwe ko hazajya habera ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye. Byitezwe ko kizaba ari ikigo giha urubyiruko uburyo bwose bwo kwiga ururimi rw’Igifaransa, n’abanyabugeni b’abanyarwanda hakababera ahantu ho kwitoreza no guteza imbere umwuga wabo.

Iyi nzu ndangamurage yahoze ikorera mu Kiyovu, cyaje gufunga imiryango muri 2014 kubera ko imyubakire yacyo itari ijyanye n’igishushnyo mbonera gishya cy’umujyi wa Kigali.

Iyi nzu ndangamurage yari ikubiyemo isomero n’ibindi bikorwa birimo kwigisha ururimi rw’igifaransa, amahugurwa kubirebana n’umuco, ibitaramo n’ibindi.

Kuva muri 2014 kugeza ubu, ibiro by’iyi nzu ndangamurage byabarizwaga muri amasade y’Ubufaransa mu Rwanda. Naho ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro ndetse n’isomero bigakorerwa mu Isomero rusange rya Kigali (Kigali Public Library) ndetse no mu kigo ndangamuco cy’u Budage kizwi nka Goethe Institut giherereye mu karere ka Nyarugenge.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO