Ikihishe inyuma ya idewoloji y’urugomo ruvugwa muri Bibiliya

Urugomo n’amakimbirane ni karande kuva muntu wa mbere yaremwa. Bibiliya itubwira inkuru nyinshi z’amashyanga, ibihugu byakomotse ku miryango yatandukanyijwe n’amacakubiri bananiwe gukumira.

Urugomo n’amakimbirane muri Bibiliya bigira isura bihawe n’uwandika inkuru n’isoko yavomyemo. Twakwibaza niba Bibiliya itanga inzira yo gukemura amakimbirane cyangwa se niba kuvuga iby’urugomo n’amakimbirane bifite ikindi bigendereye.

Turerekana ko amakimbirane adakumiriwe kare abyara urugomo rusakara mu mbyaro kugeza ku bisekuru byinshi. Ntidushobora kurinda amakimbirane; icy’ingenzi ni ugukumira, guhuza, kunga no kubaka imibanire.

Muri iyi nyandiko turibanda cyane ku makimbirane yakurikiwe n’urugomo mu muryango wa mbere; turakurikizaho kureba amakimbirane yabaye mu miryango y’abakurambere bo muri Bibliya dukurikize kureba amakimbirane mu bitabo by’amateka; turarangiza tureba uburyo izo ntambara zagiye zisobanurwa mu myemerere y’Abayahudi no mu Bakrisito.

Aburahamu yananiwe gufata icyemezo bizana akaduruvayo. Gukumira amakimbirane si ukuyahunga, bishaba gukurikirana, kumenya umuco, idini, imibereho, politiki na idewoloji biri inyuma y’abahanganye.

Kubwa Nowa, amakimbirane avugwa yihishwe inyuma no gusobanura iby’ubusumbane bw’abantu n’amoko mu isi. Ndetse bidufiteho ingaruka muri Afurika yo Hagati, aho abiyita “abashakashatsi” bashinze idewoloji isobanura ko abantu bahatuye basumbanwa, ngo abo ku rwego rwo hejuru ni abakomoka kuri Ham [Hamites].

Kubwa Aburahamu, guhitamo Isaka byigizayo abana bavutse kuwo bita umuja mu gisekuruza cy’abayahudi n’abakrisito. Nyamara Islamu yiganje mu Barabu bazi ko Aburahamu ari sekuru wabo ku maraso no mu kwemera.

Uruhare abagore bafite mu guhesha umugisha n’ubutegetsi abana bavutse nyuma ni revolusiyo ikomeye mu muco wiganjemo ubutegetsi bwa karande bw’igitsina gabo.

Inkuru zose zitujyana mu nzira irandura burundu mu bisekuruza bya Israheli, abatavugwaho neza [Kayini, Ham; Esawu…] n’amateka yabo ntagaragare keretse gusa gucukumbura ukamenya ko ari abasekuru b’amoko aturanye kandi ahora mu ntambara na Israheli.

Bityo, guhamagarwa kwa Israheli gushingiye kuri idewoloji isobanura impamvu intambara hagati yayo n’abaturanyi bakomoka mu macakubiri y’imiryango yakera, ubushyamirane hagati y’amadini ry’Abayahudi, Abakrisitu n’Abayislamu ari karande.

Dawidi: umwami ukundwa n’Imana kubera umutima wicisaha bugufi, arwanisha intwaro z’umutima rivanze n’irari ry’umubiri. Ubugwaneza bwe kubabarira cyangwa se intege nke bifite uruhe ruhare mu guha urwaho urubyaro rukomoka ku bagore benshi barwanira ubutegetsi?

Amakimbirane n’urugomo mu miryango yaranzwemo amacakubiri bigaragaza ikibazo mu mibanire ya kivandimwe [Kayini n’Abeli; Esawu na Yakobo; Urubyaro rwa Nowa n’urwa Aburahamu; urubyaro rwa Yakobo].

Impamvu n’ingaruka z’amakimbirane biratandukanye: kutumvira Imana; ubwiganze n’ubwikanyize bw’igitsina gabo bushingiye ku irari no kwikubira ubutegetsi, icyubahiro n’ubukungu.

Muri buri cyiciro Imana irababarira ariko ntiyibagirwa. Ahabaye amakimbirane n’amacakubiri hakabura umuhuza ufasha gutegura inzira y’ubwiyunge, ingaruka zishobora gutinda ariko ntizihera.

Kwiyunga guturutse ku kubabarira nyakuri niko gutanga amahoro arambye: Esawu na Yakobo; Yosefu n’abavandimwe be.

Gusesengura buri makimbirane yatanzweho urugero no gutekereza mu nyigisho na gahunda zafasha gukumira cyangwa gukemura ibibazo twanyuzemo niwo mukoro ufite na buri wese mu rwego rwo kubaka umuryango utekanye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO