Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Keko ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane bakora injyana ya rap ku rwego rwa Afurika yose kuburyo ibigo bikomeye nka Sony Music byatangiye gutekereza gusinya amasezerano yo gukorana nawe. Gusa icyatunguye abantu benshi ni uburyo uyu muraperikazi ukomoka muri Uganda yabwiye abakunzi be ko atagishikajwe n’umuziki.
Uyu muraperikazi w’imyaka 34 yagaragaye ku rukuta rwe rwa Instagram mu kiganiro cy’imbonankubone (live) aganira n’abafana ndetse ibigaragara ni uko atari yishimye.
Benshi mu bakurikira uyu muraperikazi ku rukuta rwe rwa Instagram baramunenze cyane kuko byagaragaraga ko yari yanyoye inzoga nyinshi n’ibindi biyobyabwenge.
Mu gihe abafana be bamubazaga impamvu nta bikorwa bya muzika aheruka gushyira hanze, Uyu muraperikazi usigaye uba mu gihugu cya Canada yatangaje ko atagishishikajwe n’umuziki ko ahubwo ari kwishimira ubuzima.
Rimwe "Keko" yigeze kuba umwe mu baraperikazi bakomeye ku mugabane wa Afurika ku buryo ibigo bikomeye bicuruza umuziki nka Sony Music byatangiye kumwegera kugirango basinye amasezerano y’imikoranire.
Gusa igihe Keko yari agiye gusinya aya masezerano, Yavuze ko ibintu bitagenze neza nyuma y’uko we na Sony batumvikanye neza ku masezerano.
Kuva icyo gihe atangaza ko yatakaje ibyiringiro ndetse atangira kwigunga no kujya mu bihe by’agahinda gakabije.
Keko avuga ko yishimiye ubuzima abayemo muri Canada.