Ikihishe inyuma yo kwizihiza umunsi w’intwari mu Rwanda

Umunsi w’Intwari z’igihugu wizihizwa tariki 1 Gashyantare uko umwaka utashye, kuri ubu harabura iminsi mike ngo uwo Munsi wizihizwe.

Ibyinshi mu bikorwa biwubimburira byatangiranye n’icyumweru cy’ubutwari ku wa 24 Mutarama 2020.

Umuntu ashobora kwibaza impamvu yo kwizihiza uyu munsi mu buzima bw’Abanyarwanda n’icyo ukwiye kubasigira mu mibereho yabo ya buri munsi.

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rugaragaza ko ‘Kuzirikana Intwari z’u Rwanda ni inshingano zacu kuko tugomba gushima Abanyarwanda n’abanyamahanga bagaragaje ibikorwa n’ibitekerezo bifitiye u Rwanda akamaro;’

Rukomeza ruvuga ko “Kuzirikana Intwari z’Igihugu bituma Abanyarwanda bakomeza umuco wo gukunda Igihugu cyabo, kunga ubumwe, kubana neza no guharanira icyateza Igihugu imbere ;”

Kuzirikana Intwari z’u Rwanda ni uburyo bwo gushimangira ibyiza byagezweho mu mibereho n’imibanire myiza by’Abanyarwanda, hashyirwa imbere ibyubaka umuryango wacu nk’Abenegihugu, abanyafurika n’abatuye isi muri rusange;

Iyo hazirikanwa Intwari, hashimirwa abana b’u Rwanda bitanze bahanga u Rwanda, abarwubatse, abarubohoye ingoyi y’ubukoroni n’iy’ubutegetsi bubi, ndetse n’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Hazirikanwa kandi abakoze ibindi bikorwa by’ubutwari nk’abakomeye ku bunyarwanda n’abarwanyije akarengane ako ari ko kose.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME ko: "Ku itariki ya 1 Gashyantare 2020 yateranye, hazizihizwa Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 26, uzizihirizwa ku rwego rw’Umudugudu. Insanganyamatsiko ni "Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu".

Muri uyu mwaka Umunsi w’Intwari uzizihizwa ku nshuro ya 26.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO