Ikintu cy’agaciro kuri wowe ni njye – Shaddy Boo abwira umuhanzi Shaffy

Shaddy Boo yifurije isabukuru nziza y’amavuko umuhanzi Shaffy uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amubwira ko kuba amufite aricyo kintu cy’agaciro cyane kuri we nta kindi yamuha cyaruta ibyo.

Shaddy Boo yatangaje aya magambo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ubwo yifurizaga isabukuru nziza y’amavuko uyu muhanzi Nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Mu byukuri ndashaka kugushakira ikintu cy’agaciro gitangaje kandi kivuze byinshi kuri uyu munsi wawe w’amavuko ariko noneho nza kwibuka ko umfite.”…Mu byukuri nta kintu cy’agaciro kirenze Shaddy Boo kuri uyu musore.

Shaddy Boo n’uyu musore bagiye bavugwa kenshi ko bashobora kuba bari mu rukundo n’ubwo muri bo nta numwe wigeze agira icyo abivugaho.

Shaffy iyo asohoye indirimbo Shaddy Boo aza mu ba mbere berekana ko bishimiye iyo ndirimbo akifata n’amashusho ari kuyibyina.

Shaffy yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Akabanga’, ‘Sukuma’ na ‘Worth it.’ Uyu muhanzi kandi yaherukaga kuvugwa ubwo yasinyaga mu nzu ifasha abahanzi ya The Ben nubwo itigeze iramba.


Shaddy Boo akunze kwerekana amarangamutima ye kuri Shaffy


Shaffy ntacyo aravuga ku bihwihwiswa ko akundana na Shaddy Boo

Indirimbo yamenyekanye cyane ya Shaffy

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO