Ikinyarwanda mu ndimi nshya zikoreshwa muri Google Translate

Ikinyarwanda cyamaze kongerwa mu ndimi nshya zatangiye gukoreshwa muri Google Translate, uburyo bukoresha ikoranabuhanga mu guhindura inyandiko, uva mu rurimi rumwe ujya mu rundi.

Ibi ni ibyatangajwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google, cyamaze gutangaza ko cyongereye indimi eshanu zirimo n’Ikinyarwanda, mu zishobora kuboneka muri serivisi yacyo ihindura indimi, Google Translate.

Ubu buryo bushya buzorohereza Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bakeneye kubona ibintu mu Kinyarwanda, cyangwa kuvana amagambo mu Kinyarwanda bayashyira mu rurimi runaka ruboneka muri Google Translate.

Indimi zikoreshwa muri serivisi ya Google Translate kugeza ubu zimaze kugera ku 108, Nyuma yo kongeraho izi ndimi nshya. Ni inshuro ya mbere mu myaka ine ishize indimi zongerewe muri iyi serivisi yifashisha ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) mu gusemura, nk’uko Google yabitangaje.

Indimi ziyongereyemo ni Ikinyarwanda, Odia (ruvugwa mu Buhinde), Tatar (ruvugwa mu bice bimwe by’u Burusiya, Ukraine na Uzbekistan), Turkmen (muri Turkmenistan) na Uyghur (ruvugwa muri Aziya yo hagati no mu Bushinwa).

Google yatangaje ko iyi ari inyongera ikomeye ku ikoranabuhanga ryayo, kuko nibura igiteranyo cy’abantu bakoresha izo ndimi uko ari eshanu bagera kuri miliyoni 75 hirya no hino ku Isi.

Google Translate ni uburyo bwifashishwa n’abantu benshi, gusa ntabwo ibisubizo itanga mu isemura biba byizewe 100%.

Google ivuga ko impamvu byafashe igihe ngo yongere izi ndimi, ari uko hari byinshi byari bikeneye kunozwa mu ikoranabuhanga ryayo, kuko “indimi zidafite ibintu byazanditswemo byinshi kuri internet, usanga iteka kuzisemura bigorana.”

Byongeye, Google yatangaje ko mu minsi mike hazaba haboneka inyuguti umuntu akoresha yandika muri ’keyboard’ ye, ziri mu ndimi z’Ikinyarwanda, Tatar na Uyghur.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO