Ikipe ya Chelsea yakoze ikintu kidasanzwe mu mateka yayo

Ikipe ya Chelsea nubwo itorohewe n’ibibazo by’imvune kuri ubu iyi kipe yakoze amateka yo gusinyisha umukinnyi amasezerano maremare aho Bwana Benoit Badiashile yasinye amasezerano y’imyaka 7 n’igice.

Ikipe ya Chelsea ikomeje kugorwa n’ikibazo cy’imvune zugarije abakinnyi bayo ndetse yakoze amateka isinyisha umukinnyi amasezerano maremare angana n’imyaka 7 n’igice mu rwego rwo kugirango azayifashe mu myaka izaza.

Benoit Badiashile afite imyaka 21 y’amavuko ndetse ni umwe mu bakinnyi Chelsea imaze gusinyisha aho yabaye n’uwa Gatatu imaze gusinyisha muri rusange.

Nubwo Chelsea irimo gusinyisha abakinnyi batandukanye gusa ntabwo ihagaze neza kuko yaraye itsinzwe n’ikipe ya Manchester City igitego 1-0 nubwo bwose iyi kipe yagerageje gukina neza ariko ikagorwa cyane n’imvune.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO