Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ikinyamakuru Marca cyandikirwa mu gihugu cya Espagne cyamaze gutangaza ko rutahizamu wahoze akinira Manchester United bakaza gutandukana ariwe Cristiano Ronaldo ngo yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Saudi Arabia yitwa Al Nassr aho ngo uyu mugabo azajya ahembwa akayabo ka Miliyoni zirenga 200 z’Amayero buri mwaka.
Inkuru yasohowe bwa Mbere n’ikinyamakuru cyandikirwa mu gihugu cya espagne cyitwa Marca ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko ngo yamaze kumvikana n’ikipe ya Al Nassr yo mu gihugu cya Arabia Saudite aho ngo vuba aha agomba gusinya nibura amasezerano y’imyaka ibiri n’igice.
Ronaldo kwerekeza muri Al Nassr yaba asanzeyo undi mukinnyi wakinnye muri shampiyona y’Ubwongereza mu ikipe ya Arsenal witwa David Ospina dore ko nawe yamaze gusinyira iyi kipe.
Cristiano Ronaldo afashe umwanzuro wo kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Manchester United byose biturutse ku kiganiro uyu munyabigwi yagiranye na Piers Morgan aho yagarutse ku bibazo biri muri Manchester United.
Nyuma yo gutangaza ibi bamwe batangiye kumushima cyane abandi bavuga ko ibyo yakoze atari byo maze bituma atandukana na United nyuma y’uko amagambo ye adashimishije ubuyobozi n’umutoza mukuru w’iyi kipe Ten Haag.