Ikipe izatwara igikombe cy’Amahoro izakitubikire neza umwaka utaha-KNC

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United Kankozi Charles uzwi ku izina rya KNC, yatangaje ko impamvu ikipe ye ya Gasogi United itazitabira imikino y’igikombe cy’Amahoro bitewe n’ubuke bw’abakinnyi ikipe ye ifite, anaha ubutumwa ikipe izegukana iki gikombe.

Ikipe ya Gasogi United ndetse na Heroes ntabwo ziyandikishije mu mikino y’igikombe cy’Amahoro iteganyijwe gutangira vuba aha.

Aganira na Radio 10, KNC yagize ati: “ Ntabwo tuzitabira iki gikombe ku mpamvu zacu bwite ariko zishingiye cyane cyane ku buke bw’abakinnyi dufite mu ikipe.”

Urabona, tuje mu kiciro cya mbere hari abakinnyi bamwe na bamwe twazanye ariko batagize icyo batumarira, biba ngombwa ko tubasezerera.

igice cya mbere cya shampiyona kirangiye, twari dusigaranye imyanya ine biba ngombwa ko tuyitabazamo abakinnyi bazagira icyo batumarira.

Nibwo twongeyemo Umuzamu, twongeramo Tresor mu kibuga hagati twongeramo Ibra mu bataka ndetse n’undi rutahizamu uzagera mu Rwanda ku wa mbere agakora ikizami agatangira gukina.”

KNC aherutse gusinyisha umurundi ukina mu kibuga hagati witwa Ndikumana Tresor

Avuga ko barebye abakinnyi bari bafite agasanga bagera kuri 16, abona ko kubakinisha igikombe cy’amahoro hamwe na shampiyona byaba atari uburyo bwiza bo bahitamo gukina shampiyona gusa.

Ati "Uyu mwaka ntacyo tuzitabira ariko izagitwara n’ikitubikire kuko twizeye ko tuzakegukana umwaka utaha."

Gasogi United ndetse na Heroes nizo kipe zibarizwa mu kiciro cya mbere zitazitabira imikino y’igikombe cy’Amahoro muri uyu mwaka.

Amakipe yiyandikishije azitabira imikino y’igikombe cy’Amahoro 2020
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO