Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye imyitozo mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri bazakina na Benin

Nyuma y’aho umutoza w’Amavubi Carlos Arros Ferrer ahamagariye ikipe igomba kwitegura imikino ibiri bazakina na Benin mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe kuri ubu abakinnyi batangiye imyitozo ndetse irarimbanyije.
Amavubi yatangiye kwitegura gusa bamwe bakomeje kuvuga ko hari abakinnyi umutoza Ferrer atigeze ahamagara kandi bafite ubushobozi bwo gutanga umusada aho bamwe bahuriza kuri Usengimana Faustin,Ramadhan wa APR FC ndetse na Muhadjiri wa Police FC.
Amavubi agomba gukina na Benin imikino ibiri ndetse mbere yo gufata rutema ikirere berekeza i Cotonou bazesurana na Ethiopia mu mukino wa gicuti kuwa 19 Werurwe 2023.